AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Agatereranzamba mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 mu masoko na za gare

Yanditswe Aug, 03 2020 09:49 AM | 38,344 Views



Abaturage barema amasoko n'abahurira ahantu hahurira benshi nko muri za gare batewe impungege n'abakomeje kwirengagiza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID19 bikaba byaba intandaro yo gusubira muri gahunda ya guma mu rugo.

Ku isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo usanga bamwe mu bacuruzi n'abarema iri soko bambaye nabi agapfukamunwa abandi bafatanye ku ntugu.

Ni na ko bimeze no ku isoko rya kijyambere rya Nyabugogo ryubakiwe abahoze bakora ubucuruzi bwo kumihanda.

Iki kibazo kandi kinagaragara kuri gare abagenzi bategeramo imodoka aho usanga hashushanyije imirongo buri wese akwiye guhagararamo ariko ugasanga byirengagizwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko batewe impungege no n'abadohotse ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID19 bikaba bishobora kuba intandaro yo gusubira muri gahunda ya guma mu rugo.

Bamwe mu bayobozi b'aha hahurira abantu benshi bavuga ko n'ubwo bashyiramo imbagara mu gukangurira abaturage gushyira mu bikorwa aya mabwiriza hari abagifite imyumvire yo hasi.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko kuba abantu batarashyira mu mitwe yabo kumva ingaruka z'iki cyorezo ku gihugu bakirengagiza amabwiriza atangwa, ari byo bizatuma hafatwa ingamba zikarishye kuri buri wese udohoka mu kubahiriza aya mabwiriza yitwaje ko ibihano bahabwa ntacyo bitwaye.

Inkuru irambuye mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage