AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Akanyamuneza ku baza mu Rwanda! Barishimira ingamba zashyizweho zo kurwanya COVID19

Yanditswe Aug, 06 2020 08:14 AM | 56,718 Views



Abakoze ingendo mu ndege ziza mu Rwanda ku ikubitiro zigisubukurwa bavuga ko batewe ishema n'ingamba zo kwirinda COVID19 basanze mu Rwanda. Bavuga ko banyurwa no kuba u Rwanda rufitiwe icyizere n'amahanga bitewe n'imbaraga zikomeye rwashyize mu guhashya icyorezo cya COVID19.

Inzego z'ubuzima na zo zishimangira ko iminsi itanu ishize izi ngendo zisubukuwe itanga icyizere ko u Rwanda rwiteguye bihagije.

Tariki 1 z'ukwezi kwa 8 u Rwanda rwongeye gusubukura ingendo z'indege nyuma y'amezi agera kuri ane zisubitswe kubera COVID19, uwo munsi Aimé Musonerwa, yafashe indege ya RwandAir imukura Dubai aho atuye imuzana i Kigali.

Ati ''Ni uko amahanga yagiriye u Rwanda icyo cyizere nanjye nkavuga nti ese nk'Umunyarwanda kubera iki ntagira icyo cyizere cy'iyo system u Rwanda rwashyizeho yo kurwanya corona bituma mfata umwanzuro wo kuza mu Rwanda.''

Iki cyizere igihugu gifitwe kiri mu mpamvu zatumye Musonerwa adategereza ko tariki 1 z'ukwezi kwa 8 birenga akaza kwirebera abavandimwe be n'inshuti ndetse n'imishinga afite mu Rwanda.

Kuza mu Rwanda byamusabye kubanza kwipimisha COVID19 basanga ntayo afite, araza akimanuka mu ndege ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali, bamusaba gukandagiza inkweto yari yambaye kuri tapi, iyi tapi ntiwayikandagiraho ngo niba ufite COVID19 uzanye nko mu nkweto irokoke, irapfa kubera umuti uba urimo.

Akora ibisabwa ku winjira wese mu Rwanda kandi bikorwa mu buryo bwo kwirinda corona. birangiye afata imodoka asabwa kwicara inyuma ategeranye n'uyitwaye ndetse n'imizigo ye ishyirwa kure ye. Yahise yerekeza kuri hoteli imwe mu zateganyirijwe kwakira abaturutse hanze y'igihugu ahageze bamupima coronavirus.

Ashima uburyo yakiriwe ndetse n’uburyo ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu afite byamugezeho kare.

Abari mu nzego zifite aho zihuriye no gufasha abifuza akujya hanze y'igihugu mu ndege bavuga ko nubwo umubare w'ababagana ukiri hasi ngo uko bihagaze magingo aya biratanga ikizere.

Inzego z'ubuzima mu Rwanda zivuga ko iyi minsi ishize ingendo z'indege zisubukuwe itanga y'ishusho y'imyiteguro y'igihugu mu rugamba rwo guhangana na covid - 19.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana ati ''Nta mbogamizi nyinshi twahuye na zo n'izabagaho ni umuntu nk'umwe wabaga agize ikibazo akaza kandi hari abantu bashinzwe kumusubiza bageze ku kibuga na ho twabonye byaragenze neza kugeza ubu ikindi twifuzaga ni uko kuva ku kibuga kugera ku ma hotel bategererezamo iyo nzira yose mbere yuko bataha bapimwa kandi bagahabwa ibisubizo ku gihe ndetse byanagenze neza kurusha uko twari twabyiteguye hari n'ababibonye mu masaha munsi ya 24 cyane ku buryo nta muntu n’umwe wigeze arenza igihe cyari giteganyijwe. Na byo ni byiza umubare w'abantu uragenda wiyongera uko iminsi iza natwe turagenda twongera ubushobozi.''

RwandAir ni imwe muri sosiyete 7 zikora ubwikorezi bwo mu kirere zongeye gusubukura ingendo ziva n'iziza mu gihugu. COVID19 yasanze iyi sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir imaze gutangiza ingendo mu byerekezo 29 ku isi, ifite indege 12. Gusa mu gusubukura izi ngendo ntiyahise isubira muri ibi byerekezo byose icya rimwe yahereye mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri bimwe mu bihugu bya afurika ndetse na Dubai.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura