AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Akanyamuneza ni kose ku batuye mu Gakenke! Ibitaro bemerewe na Perezida Kagame byaruzuye

Yanditswe Aug, 21 2020 08:47 AM | 51,044 Views



]Abatuye mu Karere ka Gakenke baravuga ko bagiye kuruhuka ingendo ndende bakora bagiye kwivuza. Ni nyuma y’aho Ibitaro bya Gatonde bemerewe n’umukuru w’igihugu byamaze kuzura. Batewe ishema n’ubwiza bwabyo, bakanizera serivisi bazabihererwamo.

Ubwo Perezida wa Republika Paul Kagame yasuraga Akarere ka Gakenke ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2016, ni bwo yasabye ko Ibitaro bya Gatonde byubakwa; gusa icyo gihe yanibukije ko byagakwiye kuba byaruzuye kuko n’ubundi byari  byaremewe mu mwaka wa 1999 ariko asezeranya abanya Gakenke ko bizubakwa vuba.

Nyuma y’imyaka 2  ibi bitaro byubakwa n’umutwe w’Inkeragutabara mu Murenge wa Mugunga ubu byamaze kuzura ku gipimo cya 100%, igisigaye akaba ari ugushyiramo ibikoresho byo mu bitaro kandi bimwe byatangiye gushyirwamo.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Aimé Francois Niyonsenga, ashimangira ko mu gihe gito cyane ibi bitaro bitangira gutanga serivisi z’ubuvuzi kuko ngo abakozi batangiye gushyirwa mu myanya ndetse n’ibikoresho bisigaye bikaba biri mu nzira.

Kuzura kw’ibitaro ni igisubizo ku batuye muri aka gace  kagizwe ahanini n’imisozi miremire, na cyane ko bamwe bajya kwivuza mu Bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu na byo bimaze imyaka 2 gusa byubatswe. Ibindi bitaro bikaba ahitwa i Nemba mu birometero bisaga 40. Imiterere y’aka gace ikaba iri mu bigora abaturage kugera kwa muganga kuko ahenshi bisaba ko umurwayi ajyanwa mu ngobyi, ibintu abahatuye basobanura ko biruhukije.

Usibye abaturage basaga ibihumbi 100 bo mu mirenge 7 y’akarere ka Gakenke bazahererwa serivisi ku Bitaro bya Gatonde, abo mu mirenge imwe n’imwe ihana imbibi na Gakenke na bo bazahahererwa seririvisi z’ubuvuzi ni ukuvuga abo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyabihu.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama