Yanditswe Mar, 23 2023 19:01 PM | 29,621 Views
Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu Karere ka Kirehe ziravuga zatangiye gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukora ubukangurambaga kugira ngo hakumirwe indwara ya Marburg yagaragaye mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.
Ku mupaka wa Rusumo urujya n’uruza rw’amakamyo ava cyangwa ajya mu Rwanda no muri Tanzania rurakomeje. Ni na ko abaturage bagenda n’amaguru bambuka uyu mupaka muri gahunda y’ubuhahirane isanzweho.
Abinjiye mu Rwanda barasabwa gukaraba intoki, bagapimwa umuriro bagakomeza urugendo. Gusa, indwara ya Marburg ivugwa mu gihugu cya Tanzania nta makuru menshi bayifiteho, cyakora ngo bagiye gukomera ku isuku:
Inzego z’ubuzima mu Karere ka Kirehe zivuga ko ziteguye, ndetse n’ibyumba byihariye bishobora kwakirirwamo uwagaragaraho iyo ndwara ku ku mupaka wa Rusumo no ku bitaro bya Kirehe byamaze gutegurwa.
Umuyobozi w’ibyo bitaro Dr Munyemana Jean Claude asobanura iby’iyi ndwara n’inkomoko yayo, agaca akarongo ku bukana bwayo ndetse n’ingamba zo mu rwego rw’ubuzima mu gukumira.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko ubukangurambaga na bwo bwatangiye kugira ngo inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bamenye uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira iyo ndwara.
Magingo aya indwara ya Marburg ntabwo iragaragara mu Rwanda. Aho yagaragaye mu ntara ya Kagera ni kuri Km 300 uvuye mu mupaka wa Rusumo.
John BICAMUMPAKA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru