Yanditswe Jun, 04 2021 10:00 AM | 32,220 Views
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge
mu Mujyi wa Kigali, bwatangaje ko muri gahunda y'umwaka utaha hari gahunda yo
kwagura ibitaro bya Muhima, no kuvugurura ahatangirwa serivise bityo na
serivise batanga zikarushaho kunozwa.
Ubuyobozi bw'akarere kandi buratangaza ko hari icyizere gikomeye cyo kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima hubakwa ibindi bitaro, mu rwego rwo kurwanya ubucucike ababyeyi bahuraga nabwo.
Kugeza ubu hari ibitaro bimaze kuzura i Karama mu Murenge wa Kigali, ndetse n'ibitaro bya Nyarugenge byamaze kuzura byose bitanga icyizere ko iki kibazo kigiye gukemuka burundu.
Ibitaro bya Muhima mu karere ka Nyarugenge bizwiho kwakira ababyeyi baje kuhabyarira ndetse no kwita ku bana bato.
Abo RBA yahasanze bamaze kuhabyarira bavuga ko bahabwa serivise nziza, ariko hakigaragara ikibazo cy'aho bakirirwa hatisanzuye kubera ubuto bwaho ndetse n'umubare muto w'abaganga babitaho bikaba.
Uwitwa Marie Louise Mukamana yagize ati ''Ibyo bankoreye nabonye ari nta kibazo, gusa icyifuzo ni uko bakongera abaganga kuko hano nabonye turi ababyeyi benshi cyane, twahageze turi benshi cyane abaganga bisa naho bari bake.”
Umwe mu bakuriye ababyaza muri ibyo bitaro, Umucyo Josette yemeza ko inyubako nto igira ingaruka kuri serivise batanga hakiyongeraho n'ubwinshi bwabo bakira utajyanye n'umubare w'ababyaza.
Ati ''Ingaruka bitera niba umubyeyi yagombaga kugerwaho mu isaha imwe, ashobora kugerwaho mu isaha 1.5 kandi umubare wabo utuma ikintu runaka gishobora gutinda. Icyo twifuza ni uko twaba dufite inyubako yisanzuye.”
Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Muhima, Dr Pascal Nkubito, avuga ko kugeza ubu bishimira urwego bagezeho muri serivise batanga, n'ubwo hakiri imbogamizi zikomeye z'ibikorwaremezo zikeneye ubuvugizi.
Avuga ko muri Gicurasi uyu mwaka, ibi bitaro byabashije kwakira ababyeyi 679, ni ukuvuga ko ibyo bitaro bibyaza ababyeyi bagera kuri 35 mu masaha atarenze 24 gusa.
Yagize ati “Serivise zitangwa neza ariko tukagira imbogamizi navuga ko zituruka ku bintu byinshi bitandukanye, icya cya mbere ni umubare w'abantu twakira kuko iyo ugereranyije twakira ababyeyi barenze ubushobozi bw'ibitaro cyane cyane mu bijyanye n'aho tubakirira.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yizeza ko muri gahunda y'umwaka utaha hari gahunda yo kwagura ibitaro bya Muhima no kuvugurura ahatangirwa serivise, bityo na serivise batanga zikarushaho kunozwa.
Yemeza kandi ko ibitaro bimaze kuzura i Karama mu Murenge wa Kigali ndetse n'ibitaro bya Nyarugenge byamaze kuzura, byose bitanga icyizere ko iki kibazo kigiye gukemuka burundu.
Yagize ati ''Bitewe n'ikibazo cy'ibikorwaremezo bitari bihagije nk'inyubako nke mu Murenge wa Muhima, wasangaga abaturage benshi baza kuhashakira izo serivise z'ubuvuzi bitoroshye kugirango. Ikindi ni uko ibyo bitaro bya Nyaurgenge bishya byuzuye bizaba byatangiye gutanga izo serivise, tukaba twubatse indi maternite ya Karama ikaba ije gufasha centre de sante zari zisanzwe zifasha mu gutanga serivise za materinite.”
Ibitaro bya Nyarugenge byamaze kuzura ariko kuri ubu bikaba bitangirwamo serivise zo kwita ku barwayi ba covid19, biteganijwe ko nibitangira kwakira ababyeyi baje kubyara bizaba bifite ubushobozi nibura byo kwakira ababyeyi batwite bagera ku 120 ku munsi.
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru