Yanditswe Apr, 17 2021 17:12 PM | 45,070 Views
Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba,
bwahumurije abatuye mu Murenge wa Muyumbu bavuga ko bamaze iminsi bugarijwe
n'abajura ko bugiye guhangana n’iki kibazo.
Gusa abaturage nabo basabwe gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhangana n’iki kibazo.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru muri uyu Murenge inzego z'umutekano zataye muri yombi abajuru batanu, umwe muri bo aza no kuraswa kuko ngo yari ashatse kuzirwanya.
Abatuye uyu Murenge bagaragaza ko imitima yabo itari mu gitereko, kubera ubujura bukorwa amanywa n'ijoro bwugarije agace batuyemo.
Uwitwa Mukabonera Vestine yavuze ko yarwanye n’abajura barwanira igikapu yari afite na telefoni bayabimwambura, ibi bikaba bituma bumva badatuje.
Uwitwa Rukundo Jean Pierre we yagize ati “Nagiye kumva numva umujura arankebye ku buryo ubu yanteye ubumuga budakira. Ikibazo kindi dufite ni uko usiga igitoki ugasanga bagitwaye, mwaryama mugasanga inzu bayitoboye.”
Mu nama yahuje baturage, ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'ubw'akarere ka Rwamagana, abatuye uyu Murenge bijejwe umutekano ariko nabo basabwa gushyiraho akabo.
Kuba ubujura bwiganje mu Murenge wa Muyumbu, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ahanini biterwa n’imiterere yawo, icyakora yizeza abaturage ko inzego z’umutekano ziri maso.
Yagize ati “Aka gace ka Muyumbu karimo udutsiko tw’abajura bitewe n’imiterere yako, abenshi baturuka mu Mujyi wa Kigali bagafatanya n’abaha ku Muyumbu, icyo dusaba abaturage ni ugatanga amakuru inzego z’umutekano nazo zigakora akazi kazo.”
Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko bakwiye kujya batanga amakuru, cyane ko n’abatawe muri yombi ari ukubera amakuru batanze.
Mbabazi Dorothy
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru