AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amacupa ibihumbi 10 y'umuti uherutse guhagarikwa ku isoko ntaraboneka ngo atwikwe

Yanditswe Nov, 23 2019 11:38 AM | 15,002 Views



Ikigo cy’Igihugu kigenzura ubuziranenge bw’Ibiribwa n’imiti (FDA) kiravuga ko amacupa ibihumbi 10  by’umuti wa parasitamoro w’amazi uhabwa abana uherutse gukurwa ku isoko kitarabasha kuyafata yose ngo ashyirwe hamwe n’andi atwikwe. Hagati aho ariko abari bayiranguye iyo miti baragaragaza igihombo batewe no gukura iyo miti ku isoko. 

Amacupa ibihumbi 30 mu bihumbi 40 y’umuti wa parasitamoro ihabwa abana witwa Toto Mol ufite nimero 73718 wakozwe n’uruganda laboratory Allied rwo muri Kenya ni yo amaze gufatwa avanwa muri za farumasi atandukanye kugira ngo azatwikwe kuko uwo muti utujuje ubuziranenge. 

Uyu muti winjiye mu Rwanda uhawe uburengazira bwo kujya ku isoko n’ikigo cy’igihu kigenzura ubuziranenge bw’imiti  nyuma yo gusuzuzuma amacupa make y’igerageza.

Gusa nyuma baje gukurikirana uyu muti basanga ufite ikibazo bategeka ko uhita ukurwa ku isoko. Birashoka ko wakuwe ku isoko hari abamaze kuwukoresha. 

Dr Karangwa avuga ko bakomeje kwiga uburyo bushoboka bwose bwo gukumira ko umuti uwo ari wo wose  wakwinjira utujuje ubuziranenge. 

Ku ruhande rw’abaranguye iyo miti bo bavuga ko iyo habaye ihamagazwa ry’imiti nk’iyo bahura n’ igihombo bakibaza ugomba kubishyura. 

Ubuyobozi bw’uruganda Labaratory and Allied ishami ryarwo mu Rwanda bwirinze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo. 

Gusa ariko umuyobozi wa FDA avuga ko igihombo kizabazwa  urwo ruganda.

Kugeza ubu imiti igera kuri 21 imaze gukurwa ku isoko nyuma yo kugenzura ubuziranenge bwayo bagasanga butuzuye. Iki kigo kivuga kandi ko mu iperereza bari gukora, mu minsi mike iri imbere hari indi miti ishobora gukurwa ku isoko ry'u Rwanda.  

Bonaventure CYUBAHIRO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage