Yanditswe Aug, 28 2022 19:25 PM | 91,972 Views
Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse riravuga ko hari amafaranga asaga miliyari 1 Frw yazigamwe muri ibyo bigo bikozwe n’abana bakiri ku ntebe y’ishuri, bakaba kandi bafite intego yo kuzakomeza kuyabyaza inyungu.
Kwizigamira ku bakiri bato hari abo byahinduriye ubuzima nka Shyirambere Oswald watangiriye ku mafaranga umubyeyi yari yamuhaye ngo ajye kuyagura imyenda.
Ubwo Ubwo shyirambere yari ageze mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye mu 1997, umubyeyi we yamuhaye amafaranga 3600 yari amaze ukwezi ahingira ngo ajye kuyagura imyenda n'ikindi cyashoboraga ku mufasha mu buzima bw'ishuri, ariko we ahitamo kuyabyaza inyungu yamufashije kwiga, anarihira barumuna be ndetse birangira anatanze akazi ku bandi bantu bagera kuri 30.
Ibigo by’imari nabyo ntibyatanzwe mu gushishikariza abato kwizigamira, nko muri Sacco Indahigwa yo mu murenge wa Niboyi, harimo abana bizigamiyemo nk’uko umucungamutungo wayo Gatarama Jean Bosco abisobanura.
Gatarama Jean Bosco ukora muri iyi Sacco agira ati ''Abana bafite amakonte bose hamwe ni 57, nyuma y'amezi atatu ayo mafaranga abana bazigama atangira kubabyarira inyungu iri hagati ya 1.5 na 4.5% bitewe n'ingano y'amafaranga uwo munyamuryang aba afite kuri konti ye.''
Ku rwego rw’igihugu hari abanyeshuri basaga ibihumbi 60 bizigamira mu bigo by’imari iciriritse bafitemo asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo gutoza abakiri bato umuco wo kwizigamira no kwihangira imirimo, kuri ubu mu byiciro by’amashuri yo mu Rwanda uhereye mu abanza ukageza muri kaminuza n'amashuri makuru, abanyeshuri babyigishwa mu masomo kugira ngo bibafashe no hanze y’ubuzima bw’ishuri.
Jean Paul MANIRAHO
Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya ya nyuma
3 hours
Soma inkuru
Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori
4 hours
Soma inkuru
MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n’ifumbire bibera ...
5 hours
Soma inkuru
Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira abaturage
Nov 28, 2024
Soma inkuru
Gicumbi: FPR Inkotanyi yihaganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka
Nov 27, 2024
Soma inkuru
APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League
Nov 27, 2024
Soma inkuru
Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka
Nov 27, 2024
Soma inkuru