AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Amafoto- U Rwanda rwakiriye inteko rusange ya FIFA y'amateka

Yanditswe Mar, 16 2023 16:32 PM | 47,887 Views



Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, U Rwanda rwakiriye inteko rusange y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA, ku nshuro yayo ya 7, ikaba ari ubwa kane yari ibereye by'umwiohariko ku mugabane wa Afurika.

Ni Inteko Rusange yatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame unashimirwa uruhare agira mu guteza imbere siporo.

Iyi nteko rusange kandi yatorewemo yanabereyemo amatora yo gutora umuyobozi wa FIFA, hakaba hongeye gutorwa Umusuwisi Gianni Infantino, watowe kuri manda ya kane ku bwiganze bubesesuye bw'abatora.

Iyi manda ya gatatu ya Infantino ikazasoza mu mwaka wa 2023. Yatangiye kuyobora FIFA mu mwaka wa 2016. Nibwo bwa mbere iyi nteko yari ibereye muri Afurika ikanakorerwamo amatora y'Umuyobozi wa FIFA.

Iyi Nteko Rusange yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu 211 bigize FIFA n’abandi bayobozi muri FIFA barimo n'abamenyekanye mu bikorwa nyirizina mu mupira w'amaguru barimo nka Arsene Wenger wamenyekanye atoza ikipe ya Arsenal, Pierluigi Collina Umutaliyani wabaye Umusifuzi kabuhariwe ndetse unafatwa nk'umusifuzi wa mbere mu mateka ya Ruhago, Marcin Oleksy uheruka kwegukana igihembo cya FIFA Puskas Award 2023, gihabwa uwatsinze igitego cyiza kurusha ibindi.

Reba uko byari byifashe mu mafoto



Reba ayandi mafoto hose hano

Jean Paul Niyonshuti


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama