AGEZWEHO

  • Sena ihangayikishijwe n'impanuka zo mu muhanda zikomeje kwica benshi – Soma inkuru...
  • Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w'Ubuzima – Soma inkuru...

Amafoto: Abasirikare bakuru 13 ba Zambia bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Yanditswe Oct, 05 2022 13:52 PM | 60,578 Views



Itsinda ry'abasirikare bakuru 13 n'ababaherekeje bose bo mu gisirikare cya Zambia (ZDF) bari mu rugendo shuri mu Rwanda ruzamara icyumweru.

Aba basirikare basanzwe biga mu Ishuri ry' Abasirikare bakuru rya Zambia (Zambia Defence Services, Command and Staff College) kuri uyu wa Gatatu, bakiriwe n' Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, ku Cyicaro gikuru cy'Ingabo z' u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Colonel Edmond Mbilika ukuriye iri tsinda yatangaje ko bazasura ibigo bya leta bitandukanye mu Rwanda bagamije kongera ubumenyi k'uko urwego rwa gisirikare rwakwagura uruhare rwarwo mu mutekano mu nzego zose z'imibereho.

Iri tsinda ry'abasirikare ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside ndetse n'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Basuye kandi Icyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda basangizwa urugendo rwo kwiyubaka rw'Ingabo z' u Rwanda nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1994.

Iri tsinda kandi rizanasura ibigo nka: Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy'Ubwishingizi ku Ndwara (Military Medical Insurance), Horizon Ltd ndetse n'Ibitaro bya Gisirikare mbere y'uko barangiza uru rugendoshuri.


Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Luanda: Habereye inama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

Perezida Kagame yitabiriye inama ya OIF - Amafoto

Djerba/Tunisia: Hagiye kubera inama ya 18 y'umuryango OIF - Amafoto

Minisitiri w’Intebe yasabye abashinjacyaha kurangwa n’ubunyamwuga ka

G20 Indonesia: Perezida Kagame yahuye n'abayobozi batandukanye - Amafoto

Abakuru b’ibihugu bya EAC bashimangiye inzira ya politike nk'umuti w&