Yanditswe Apr, 18 2016 10:07 AM | 5,101 Views
Abanyarwanda
n’inshuti zabo batuye mu mu karere k’Amajyaruguru y’u Bubiligi, mu mujyi wa
Anvers, mu mpera z'icyumweru dusoje bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe
Abatutsi mu Rwanda.
Uyu muhango waranzwe n’umugoroba wo kwibuka watangiwemo ubuhamya, n’ubutumwa butandukanye.
Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Anvers, Frédéric Irankunda, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka aboneraho no gushimira by’umwihariko abitabiriye iki gikorwa, baturutse hirya no hino mu turere tugize u Bubiligi no mu nkengero z’icyo gihugu.
Amb. Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, we mu ijambo rye yavuze ko Anvers bibukiraga hafite amateka ajya gusa n'ayo mu Rwanda aho abayahudi bicwaga ubuyobozi bukabatererana.
Yakomeje avuga ko jenoside atari ikintu cyatunguranye, ahubwo ko ari umugambi wateguwe igihe kirekire.
Yasabye abanyarwanda baba mu Bubiligi gukomeza kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, barushaho gushyira imbaraga zabo hamwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru