AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amafoto: Mufti w'u Rwanda yasabye Abayislamu kwirinda ubusabane mu guhangana na Covid-19

Yanditswe May, 13 2021 13:27 PM | 44,069 Views



Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu kwirinda ubusabane kuri uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, mu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n'u Rwanda muri rusange.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambi niho haramukiye  isengesho ry'umunsi mukuru wa  Eid El Fitr, umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan

Abitabiriye iri sengesho bageraga kuri 500 gusa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Mu kwirinda icyo cyorezo kandi abinjiraga babanje gupimwa umuriro harebwa niba barahawe ubutumwa kuri terefoni zabo, bubemerera kwinjira hanyuma bagakarabywa umuti usukura intoki, kwicara bakaba basasabwaga guhana intera ya metero eshatu.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana  yavuze ko buri wese  yizanagiraga igikoresho cyo gusengeraho, ndetse hakaba hari ubwirinzi bwose bushoboka mu guhangana na Covid-19.

Mufti Hitimana yasabye abayoboke b’idini ya Islamu gukomeza ibikorwa byo gufasha basanganywe, ariko bakarushaho kwirinda icyorezo cya covid 19 birinda ubusabane n’umutumirano nk’uko byahoze:

Yagize ati “Turugarijwe kandi kugira ngo iki cyorezo kitabona aho kimenera, ni uko Abayislamu birinda ubusabane, barabikanguriwe  na mbere, turabiganiraho cyane ku buryo ibintu byo gusabana no gutumirana bazi neza ko bitemewe.”

Yavuze ko iki ari gihe cyo kwiyegereza Imana no kuyubaha, kandi amasomo bavanye muri iki gisibo baka bakwiye kuyakomezanya no mu buzima bwabo bwa buri munsi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama