Yanditswe Jun, 28 2019 21:46 PM | 8,844 Views
Ubwo yasoza uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu gihugu cya Botswana, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza ubufatanye mu nyungu z'ababituye n'umugabane wa Afrika muri rusange.
Umukuru w’igihugu ibi yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Masisi bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri icyo gihugu.
Aha Perezida Kagame yagaragaje ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye yongereye ikibatsi mu mibanire y’ibihugu byombi, maze ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kwita ku birureba ngo uyu mubano usugire usagambe.
Yagize ati“Nyakubahwa Perezida ndagirango ngushimire ku bw'urugwiro rwanyu, ubushuti, ndetse no kuba mwaremeye ko ubu bufatanye bushinga imizi kurushaho hagati y'ibihugu byacu byombi, Botswana n'u Rwanda. Ku ruhande rwacu, tuzakorana namwe tutizigama mu buryo bwa kivandimwe haba kuri wowe Nyakubahwa Perezida, ikipe mukorana igufasha, abaturage ba Botswana, kandi reka mvuge ko buri wese ahawe ikaze mu Rwanda, tubizeje kandi ko igihe icyo ari cyo cyose mwaza mu gihugu cyacu tuzakora ibishoboka mu kumva ari iwanyu kandi ko muri abavandimwe.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko n’ubwo ibimaze kugerwaho n'impande zombi bishimishije, hari n'ibindi ibihugu byombi bifite inyota yo kugeraho mu nyungu zabyo n'iz'umugabane wa Afurika muri rusange.
Ati “Ndifuza gushimira Perezida Masisi ku byo tumaze igihe dufatanya gukora no ku birenzeho dushobora gukora twese dufatanyije ndetse na buri gihugu giteye ingabo mu bitugu ikindi, tugakomeza ubufatanye mu nyungu z'abatuye umugabane wacu n'ibihugu byacu by'umwihariko. Hari inzego zinyuranye tuzakomeza gufatanyamo nkuko perezida mugenzi wanjye yabikomojeho.”
Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Paul Kagame yasuye ishuri rikuru ry'imyitozo n’amahugurwa rya Polisi y'iki gihugu, Botswana Police Training College ndetse n'ishuri rikuru mpuzamahanga mu by'iyubahirizwa ry'amategeko, International Law Enforcement Academy, mu murwa mukuru Gaborone.
Perezida Kagame yanasuye Botswana Police Training College
Aha yasobanurirwaga imikorere y'iri shuri
Perezida Paul Kagame yasuye International Law Enforcement Academy
Perezida Kagame asezerwaho na mugenzi we wa Botswana
Perezida Kagame aherekezwa ku Kibuga cy'indege i Gaborone
Inkuru ya Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru