AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amafoto: RBA yashimiye Rwamukwaya Valence ubwitange yagaragaje mu myaka 26 ishize

Yanditswe Jun, 13 2020 11:46 AM | 69,653 Views



Urwego rw’Igihugu rw’itangazamakuru RBA, kuri uyu wa Gatanu, rwashimiye ku mugaragaro Valence Rwamukwaya umaze imyaka 38 akora umwuga w’itangazamakuru,kwitanga no gukunda akazi ni bimwe mu byo abakorera iki kigo basabwe gukomeza kuwmigiraho.

Abakozi b’ urwego rw’ igihugu rw’ itangazamakuru RBA bashimira Valence Rwamukwaya umaze imyaka 26 afata amashusho kuri Television y’ u Rwanda. Akazi k’itangazamakuru Valence Rwamukwaya yagatangiriye kuri radio y’Uburundi mu 1982. Nyuma y’ imyaka ibiri yagiye mu itsinda ry’ abanyamakuru batangije television y’ u Burundi.

Mu mwaka wa 1994 Rwamukwaya yagarutse mu Rwanda ahita atangira akazi mu cyari ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR. Avuga ko kimwe mu byamushimishije cyane ari ugukora itangazamakuru mu gihugu cye nubwo hari ikibazo gikomeye cy’ ibikjoresho.

Ati “Nakubwira ko twari dufite twa camera tubiri. Urumva rero kugira ngo utangire televiziyo n’ utwo tuntu tubiri ni ikibazo. Nta décor twari dufite. Twe icyo twakoze, twafataga insina noneho wagera aho ugatangira guhinda umushyitsi kubera kunanirwa noneho twafataga akantu k’ amaegonda kugirango hajyeho undi muntu.”

Mu myaka 26 yari amaze kuri Televiziyo y’ u Rwanda Rwamukwaya yagaragaye kenshi afata amshusho y’ amakuru n’ibiganiro bitandukanye.abakoranye na we muri iyo myaka yose bavuga ko kwihanganira ibihe bigoye ari kimwe mu byo bamwigiyeho.

Pierre Celestin Gatarayiha ni umwe muri bo. Ati “Televiziyo yatangiye kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Muri ubwo bushobozi buke twari dufite Valence yatubereye umugabo cyane. Ntabwo wageza kino gihe ukora imyaka nk’ iyo amaze udafite umuhamagaro. Valence yari afite umuhamagaro. Ndagira ngo nanjye nshimire Valence ku muganda yahaye Televiziyo y’ u Rwanda mu kubaka igihugu. Nkaba numva ari umurage adusigiye nkaba nsaba bagenzi banjye ko twawukomerezaho

Nubwo umwuga w’itangazamakuru wamutwaraga umwanya munini Rwamukwaya yishimira ko wamufashije kwiyubaka n’umuryango we.

Ati “Nshaje neza ni cyo kintu RBA nyishimira. Narahatangiriye none ndaharangirije ntago nigeze ngira ibibazzo bikomeye. Mfite abana barize bararangije kandi ibyo byose RBA ibifitemo uruhare.”

Abana ba Rwamukwaya bavuga ko uyu mubyeyi wabo na bo bamwigiyeho byinshi.

 Umuhoza Jessica ati “Njyewe mwibukira ku muhate, umurava, kwitanga agira ibyo byose akabifatanya no gukunda akazi yashoboraga gufatanya ibintu byinshi icyarimwe afatanya inshingano z’ urugo n’ iz’ akazi kandi byose akaba yarabyitwayemo neza turabimushimira. Kandi kuba mumushimiye gutya ni iby’agaciro kuri twebwe. Arubaha akunda akazi ibyo natwe twabimwigiyeho.”

Imyaka 38 mu itangazamakuru Rwamukwaya yabonyemo byinshi bituma agira inama abari mu mwuga w’itangazamakuru cyangwa abateganya kuwukora.

Ati “Kariya kazi karakomeye kagusaba ponctualite kagusaba discipline ndende kumva ko wajya mu kazi ugatahira igihe ushakiye ntako washobora.”

Mu gushimira Valens Rwamukwaya abakoranaga na we bamugeneye impano nk’ ikimenyetso cy’ akazi keza yakoze.

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, avuga ko abakora itangazamakuru muri iki gihe bakwiye gukurikiz urugero rwa Rwamukwaya.

Yagize ati “Turashaka gushimira Valence tubikuye ku mutima. Turagushimira akazi keza wakoreye iki kigo.itafari washyize kuri uyu mwuga w’ itangazamakuru mu gihugu cyacu ni umusingi ukomeye cyane. Umuntu nka Valesn akwiye kuduha isomo rinini cyane.bisaba iki kugirango na we uzahagarare imbere y’ abantu bagusezereho batya.bisaba ko ukora akazi kawe neza ukakanoza,ukakitaho,ukagira umutima w’ akazi ukitanga,ugakora ibintu byiz buri munsi ukiga,ushaka kuzana ibishya. Valens yakoze akazzi ke neza no muri conditions zitari nziza ye murabizi none ashije inshingano ze neza ahagaze ahangaha tumushimira.”

Valence Rwamukwaya yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo mu mwaka wa 1956 afite umugore n’ abana batandatu. Agiye mu kiruhuko cy’ izabukuru abakoranye na we bamushimira by'umwihariko urugero yabahaye.



Jean Damascène MANISHIMWE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama