AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

AMAFOTO: Ukwakira 2019, ukwezi kutazibagirana mu nzira y’iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe Oct, 31 2019 16:17 PM | 17,914 Views



Ukwakira kwa  2019 ni ukwezi kwaranzwe n’ibikorwa bikomeye bigamije guteza imbere u Rwanda. Ni ibikorwa hari abakekaga ko ari inzozi ku Gihugu nk’u Rwanda kikiyubaka nyuma yaho gishegejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ubu u Rwanda ruravugwa imyato hirya no hino bitewe n’uburyo rugaragaza imbaraga zo ku rwego rwo hejuru mu guharanira iterambere rirambye.Ibi bigaragarira mu bikorwa birimo ibijyanye no koroshya ishoramari bigatuma ubukungu buzamuka ariko buzamukana n'abaturarwanda.

Ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ni kimwe mu byo Isi yose ishyize imbere, aho umuntu utabyumva atyo ashobora gusigara inyuma abandi bamaze kwanduruka.

Biba byiza gutekereza aho uva, ukareba n’aho ugeze kugira ngo utegure ejo hazaza. Ntawakwibagirwa nyuma gato ya jenoside yakorewe abatutsi uburyo Igihugu cyahereye ku busa. Abayobozi bagaharanira guhuza Abanyarwanda kugira ngo bumve ko kongera kucyubaka ntawundi bireba uretse bo ubwabo.

Icyo gihe ijambo ikoranabuhanga rishobora kuba ritarabonekakaga mu nkoranyamagambo y’Ikinyarwanda. Ntawatekerezaga ko u Rwanda rwasaga rutyo icyo gihe, mu myaka 25 yonyine rwazaba ruteye intambwe nk’iyo duhanze amaso muri iki gihe.

Ni byo koko byasabye imbaraga zidasazwe, kandi koko byari bikwiye, kuko baca umugani ngo ‘uhinga mu we ntasigana.’

Telefoni zigendanwa zicyaduka mu Rwanda muri 1997, zitwaga iz’abasirimu b’iyo hejuru, uko imyaka yashize indi igataha zageze no kuri wa muturage wo hasi, ku buryo kuri ubu zarenze uburyo bw’itumanaho gusa, ubu zisigaye zikora n’akandi kazi gatandukanye kandi gatunze benshi, bigera aho u Rwanda ruvugwa hose mu guteza imbere ikoranabuhanga.

N’ubwo bimeze bityo, ntawiyumvishaga ko inzira y'inzitane Igihugu cyanyuze mu myaka 25 gusa,  mu Rwanda hagera uruganda rukora telefoni zigendanwa rwa mbere muri Afurika. Nta rundi atari 'Mara Phones', rwavuzwe cyane muri uku kwezi kugeze ku musozo!

Uru ruganda  ni rwo ruherutse gufungurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri uku Kwakira 2019, i Masoro ahagenewe inganda. Iyi nkuru  yabaye kimomo hirya no hino ku Isi hose! Uwavuga  ko iki ari igitego cy’umutwe yaba yibeshye?

Mu bikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, ntawakwirengagiza nanone, imvune abacuruzi b’Abanyarwanda bagize mu myaka yatambutse, bashaka kuvana ibicuruzwa mu mahanga cyangwa bashaka kubyohereza yo. Ibi sinabitindaho cyane, kuko baca umugani ngo ‘ijoro ribara uwariraye’!

Gusa kumwenyura kwa benshi kwagaragariye muri uku Kwakira ubwo hafungurwaga icyambu cyo ku butaka (Kigali Logistics Centre). Benshi ubu barabyinira ku rukoma kuko imvune bahuye na zo zigiye kugenda buheriheri!

Nk’uko ikoranabuhanga ari ryo riyoboye Isi muri iki gihe, ntawarenza ingohe ibindi bikorwa bibiri byabaye muri uku kwezi kugeze ku musozo. Ibyo nta bindi ni itangizwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi!

Aha harimo amapikipiki n’imodoka za Volkswagen byose bikoresha amashanyarazi byitezweho kuzagabanya ibyotsi bihumanya ikirere. Kuvuga ko ari ikindi gitego cy’umutwe u Rwanda rwatsinze nzi neza ko ntaba mbeshye.

Ibi bigaragaza imbaragaza zidasanzwe ubuyobozi bukoresha bugamije kugeza heza abaturarwanda, haba mu kurengera ibidukikije ndetse no kugabanya guhendwa n’ibikomoka kuri peteroli, ahubwo hagakoreshwa amashanyarazi atunganyirizwa mu Rwanda.

Gahunda yo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi izagabanya ibitumizwa hanze bigizwe ahanini n’ibikomoka kuri peteroli, kuko mu mwaka ushize gusa byari byihariye 12% by’ibyo igihugu cyatumije hanze.

Uretse ibi bikorwa bine bikomeye byakozwe muri uku kwezi, hari n’ibindi byinshi birimo inama zikomeye u Rwanda rwakiriye ndetse n’izo rwitabiriye mu mahanga byose bigamije kuruteza imbere mu buryo bwihuse.

Amafoto agaragaza ibi bikorwa bine bikomeye byaranze uku kwezi


Perezida Paul Kagame yafunguye uruganda rwa Mara Phones

Perezida Paul Kagame yafunguye Kigali Logistics Platform

Moto zikoresha amashanyarazi

Imodoka zikoresha amashanyarazi

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize