AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amafoto: Umuyobozi wungirije wa FACA yasoje uruzinduko rw'akazi mu Rwanda

Yanditswe Oct, 02 2022 12:56 PM | 142,348 Views



Kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Igisirikare cya Santarafurika (FACA) ushinzwe Operasiyo, Brig Gen Freddy Sakama yasoje uruzinduko rw'akazi yari amazemo icyumweru mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza umubano usanzwe uri hagati y'Igisirikare cy' u Rwanda RDF, ndetse n'Igisirikare cya Santarafurika FACA,

Brig Gen F Sakama n'itsinda bari bari kumwe basuye icyicaro gikuru cy'Ingabo z' u Rwanda ndetse n'amashuri atandukanye y'ingabo z'u Rwanda aho bagiye bahabwa ubusobanuro butandukanye n'amasomo atandukanye.

Basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira abahashyinguye ndetse banasura Ingoro y'amateka yo guhagarika jenoside.

U Rwanda na Santarafurika bifitanye umubano wihariye mubya gisirikare, aho n'ingabo z'u Rwanda ziri muri iki gihugu gucunga umutekano kubw'amasezerano ibihugu byombi byagiranye, byanatumye amatora y'umukuru w'igihugu aheruka kuba muri iki gihugu aba mu ituze, ntiyanakurikirwa n'imvururu mugihe ibi byari byatutumbye mbere y'uko aba. Izi ngabo ziyongera ku zindi ziri mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Ababibumbye muri iki gihugu MINUSCA.

Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama