AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Amagare: Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w'ikipe ya Israel Premier Tech ikinamo Chris Froome

Yanditswe Feb, 23 2023 20:48 PM | 105,931 Views



Kuri uyu wa Kane Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Sylvan Adams uyu akaba ariwe washinze ikipe y'amagare ya Israel Premier Tech, imwe mu makipe kuri ubu arimo guhatana mu mukino w’amagare urimo kubera mu Rwanda.

Uyu muyobozi kandi akaba yanaganiriye n'Umukuru w'Igihugu ku mishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere umukino wo gutwara igare ndetse na guteza imbere ubukerarugendo mu rwego rw'imikino.

Nimugihe kandi mu Rwanda hakomeje isiganwa rya Tour du Rwanda ryanitabiriwe n'Igihanganga mu mukino w'Amagare Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye zose akaba anakiniri ikipe ya Israel Premier Tech yitabiriye iri rushanwa.

Kuri ubu hamaze gukinwa uduce dutanu aho kugeza ubu Lecerf William Junior ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo yo mu Bubiligi niwe wambaye umwenda w'umuhondo uranga uyoboye isiganwa mugihe Chris Froome we aza ku mwanya wa 21.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama