AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Nyarugenge: Amagorofa ahuriramo abantu benshi yashyizwemo ibyumba bijyamo abakekwaho COVID19

Yanditswe Sep, 20 2020 18:53 PM | 59,762 Views



Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwasabye abafite inyubako z’amagorofa zihuriramo abantu benshi gushyiraho icyumba cyihariye gifasha uwaketsweho kugira ibimenyetso by'icyorezo cya COVID19, kuba yaharuhukira kandi agahabwa ubutabazi bw'ibanze.

Ibi byari bisanzwe bikorwa ahandi hahurira abantu benshi nko mu masoko yo muri Kigali.

Mu isoko rya Kimironko buri muntu uje kurirema abanza gukaraba intoki ku rukarabiro rusange ndetse agafatirwa n’ibipimo by’ubushyuhe.

Uwizeyimana Delphine umucuruzi muri iri soko ubwo bamupimaga basanze afite umuriro uri hafi ya degré Celsius 40 igipimo cy'ubushyuhe  kirenze  icyo umuntu muzima agomba kuba afite, kikaba na kimwe mu bimenyetso by’umuntu ukekwaho covid 19.

Ibi byatumye ashyirwa ahantu yasanze abandi bagaragaje ibimenyetso bituma nab o bakekwa. Gusa aho bashyirwa ni mu mfuruka z'iri soko n'izindi nzu zirikikije nyamara bavuga ko hashobora kubateza ibindi bibazo.

Mu karere ka Nyarugenge ho, hashize ibyumweru 2 gasabye abafite inyubako zigeretse zihurirwamo n'abantu benshi, gushyiraho icyumba cyihariye gifite ibikoresho by'ibanze n'umuganga ku buryo upimwe umuriro agakekwaho ibimenyetso bya koronavirusi yaharuhukira.

Bamwe mu bafite izi nyubako bahise babishyira mu bikorwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy avuga ko ubu ari ubufatanye bw’inzego z’ibanze, ba rwiyemezamirimo bazubatse, abazicunga ndetse n’abazikoreramo. Inyubako ndende 9 kuri 16 zabaruwe muri aka karere zimaze gushyirwamo bene iki cyumba. Abatarabitegura na bo basabwa kubikora vuba.

Abacunga izi nyubako z’amagorofa zitangirwamo serivisi zitandukanye kandi zigahurirwamo n'abantu benshi, barasaba ko bafashwa no kubona ibikoresho bifata ibizamini by'icyorezo cya COVID19 ku buryo uwagaragara ko ayirwaye yahita atabarwa byihuse. Akarere ka Nyarugenge kavuga ko kari mu biganiro n'inzego z'ubuzima ngo barebe uburyo ibi bikoresho nabyo byashyirwa muri ibi byumba byihariye.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira