AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Amajyaruguru: Bashimangiye ubufatanye mu gukemura ibibazo

Yanditswe Jun, 30 2022 19:17 PM | 90,242 Views



Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Musanze ku iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru, abayobozi b’uturere tuyigize n’abafatanyabikorwa babo biyemeje kurushaho kugaragaza ubufatanye mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umwaka w’ingengo y’amari usojwe, Intara y’Amajyaruguru yaragaragaje ko ihagaze neza mu misanzu itangwa n’abaturage bizigamira muri EJO HEZA, aho bamaze kurenza miliyari ebyiri. Mu gutanga ubwisungane mu kwivuza naho iri ku mwanya wa Kabiri. Ni umwaka kandi waranzwe no kubaka ibikorwaremezo byihutisha iterambere birimo imihanda, amashuri, ibigonderabuzima n’amavuriro mato ya Poste de santé,ubuhunikiro n’ubwanikiro n’udukiriro twafashije urubyiruko kwihangira imirimo.

Bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho n’iterambere ry’abatuye Amajyaruguru ni imiryango irenga ibihumbi 2000 itagira amacumbi , bamwe mu baturage batagira ubwiherero, igwingira mu bana bato riri ku gipimo cya 43%, abangavu baterwa inda z’imburagihe, n’amakimbirane mu miryango.

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru haba abari mu nshingano z’ubuyobozi, mu nzego zitandukanye n’abandi bafatanyabikorwa biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibi bibazo.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abitabiriye iyi nama ku iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru basabye ko hakongerwa imbaraga mu kubaka amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, kubaka inganda zongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi no kubyaza umusaruro ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madam NYIRARUGERO Dancilla avuga ko inama nk’iyi ari ingirakamaro ku kunoza ibigomba kwitabwaho.

Bamwe mu babaye mu nzego nkuri z'igihugu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'intara y'Amajyaruguru.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura