AGEZWEHO

  • Sena ihangayikishijwe n'impanuka zo mu muhanda zikomeje kwica benshi – Soma inkuru...
  • Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w'Ubuzima – Soma inkuru...

Intara y'Amajyepfo yinjije miliyari 54 z'imisoro mu mwaka wa 2021/22

Yanditswe Oct, 27 2022 16:32 PM | 115,375 Views



Abatuye akarere ka Nyaruguru baravuga ko ntawe ukwiye guhirahira akwepa cyangwa atanga nabi imisoro kuko ubwabo ari igihamya cy’aho imisoro yahinduye ubuzima bw’abaturage. 

Akarere ka Nyaruguru ubu ni aka kabiri gafite abaturage benshi bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, gafite imihanda ikoze neza irimo n’iya kaburimbo, ubuhinzi buteye imbere n’ibindi bikorwaremezo. Abagatuye bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo kandi ngo ibi byose byavuye mu misoro.

Batangaje ibi mugihe muri aka Karere hizihirizwaga umunsi wo gushimira abasora ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo. Abahawe ibi bihembo bavuze ko bishimira ko nabo babashije kugira uruhare mu iterambere igihugu kimaze kugeraho muri rusange ndetse n'iryo akarere kabo kagezeho by'umwihariko.

Muri rusange, Intara y’Amajyepfo yinjije imisoro ku nyongera ya 17,2% mu mwaka ushize hakurikijwe intego yari yihaye.

Umuyobozi Wungirije w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo Madamu Mukarwego Yvette yashimiye Ubuyobozi bw’igihugu ku gaciro buha Abasora n’Umwanya Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro gifata kugirango bagaragarizwe uko batanga imisoro n’uruhare rwayo mu iterambere ry’Igihugu.

Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Kaliningondo Jean Louis, agaragaza ko Intara y’Amajyepfo yitwaye neza mu gusora umwaka ushize w'ingengo y'imari wa 2021/22 asaba ko bakomereza aho.

Uturere twa Kamonyi, Muhanga Nyanza na Ruhango tuza imbere y’utundi mu Ntara y’Amajyepfo mu twatumye yesa imihigo yayo ku misoro. Umuyobozi w’iyi Ntara Kayitesi Alice avuga ko iterambere ryose iyi ntara igezweho irikesha imisoro bityo ko abayitanga neza bakwiriye kubishimirwa.

Mu Ntara y’Amajyepfo umwaka ushize hinjijwe imisoro ingana na milliyari 54 ku ntego ya milliyari 46,1 iyi ntara yari ifite bivuze ko iyi ntara yesheje umuhigo wayo ku ijanisha ry’104.3.


Umuyobozi w’iyi Ntara Kayitesi Alice avuga ko iterambere ryose iyi ntara igezweho irikesha imisoro bityo ko abayitanga neza bakwiriye kubishimirwa.

Abashimiwe bahawe ibyemezo (Certificate) by'uko basora neza.

Umuyobozi Wungirije w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo Madamu Mukarwego Yvette yashimiye Ubuyobozi bw’igihugu ku gaciro buha Abasora.

Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Kaliningondo Jean Louis, agaragaza ko Intara y’Amajyepfo yitwaye neza mu gusora umwaka ushize.

Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Amajyepfo: Hari poste de sante zitagikora kubera imikoranire itanoze na RSSB

Rusizi: Hatashywe ibiraro bitatu byo mu kirere

Ubuzima: Leta irimo gushaka uko yakongera umubare w'ababyaza n'abavura

Ubuhinzi: Abaturage ntibarumva neza ikoreshwa ry'imbuto zahinduriwe imitere

Gatsibo: Imyaka umunani irashize iryahoze ari ishuri rya leta rifunze imiryango

Gisagara: Kwishakamo ibisubizo bakitunganyiriza igishanga byabarinze inzara