Yanditswe Jan, 16 2022 16:58 PM | 8,840 Views
Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba, bwatangaje ko uku kwezi kwa Mutarama uyu mwaka kuzarangira Koperative zose z'abamotari muri iyi Ntara zimaze gusinya imihigo ijyanye no gukumira ibyaha mu bukangurambaga bwiswe "Koperative itarangwamo icyaha".
Ibi byatangarijwe mu nama Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yagiranye n'abamotari bo mu Karere ka Nyagatare, igamije kubakangurira kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka.
Imibare itangwa na Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba yerekana ko mu mezi abiri ashize, abamotari 78 bo mu Karere ka Nyagatare bafatiwe mu byaha bihungabanya umutekano byiganjemo ibyo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu biva mu bihugu by'ibituranyi, ndetse no kwambutsa cyangwa gutwara abantu bambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa ubwo berekwaga bagenzi babo, bavuze ko bicuza icyatumye babyishoramo.
Uretse aba bamotari 78 biganjemo urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30 bafatiwe mu byaha nk'ibi, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatali yavuze ko muri aya mezi abiri moto zigera kuri 63 zafatiwe mu byaha byambukiranya imipaka.
Bamwe muri aba bamotari basanga ari ikimwaro gikomeye kuba hakiri
bagenzi babo bakishora muri ibi bikorwa birengagije ingaruka bahuriramo na zo, zirimo kwamburwa moto zabo ndetse no gufungwa imyaka itari mike.
Mu nama Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yagiranye n'abamotari bo muri aka Karere ka Nyagatare kandi, hanagaragajwe ko uretse ibyaha byambukiranya imipaka hari n'ikibazo cya bamwe mu bamotari bitwa inyeshyamba bakora nta byangombwa bafite na cyo kikaba giteye impungenge.
Ibi byose ariko
Guverineri Gasana asanga bizakemurwa n'ubukangurambaga bwiswe
"Koperative itarangwamo icyaha", aho bitarenze uku kwezi kwa Mutarama
Koperative zose z'abamotari muri iyi Ntara zizaba zamaze
gusinya imihigo ijyanye no gukumira ibyaha.
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa Koperative z'abamotari zigera kuri 23 zigizwe n'abanyamuryango basaga 1300.
Aba kimwe n'abandi by'umwihariko abo mu Ntara
y'Iburasirazuba bashimiwe akazi keza bakora ko gutwara abantu n'ibintu, ariko
bibutswa ko bagomba kurushaho kunoza imikorere yabo no gutanga serivise nziza
birinda kwishora mu byaha bihungabanya umutekano w'igihugu.
Banibukijwe kandi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, by'umwihariko bakitabira kwikingiza kandi bagashishikariza n'abandi kwitabira gufata urukingo mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru