AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amakoro amaze kuba imari ishyushye! Arabyazwamo ibikoresho by’ubwubatsi

Yanditswe Aug, 11 2020 10:21 AM | 59,522 Views



Amakoro, afatwa nk'amabuye yabonetse nyuma y'iruka ry'ibirunga ritaramenyekana neza igihe ryabereye; ubu bwoko bw'amabuye bwiganje mu ntara y'iburengerazuba n'amajyaruguru.

Aho amakoro ari ku bwinshi biragoye ko haboneka ubutaka kuko buba bwararengewe na yo bikagorana kubona nk'ubwo guhingaho cyangwa kuhakorera undi murimo. Gusa hari abagize ibitekerezo byagutse batangira kuyabyaza ibikoresho by'ubwubatsi nkenerwa.

Kuva mu mwaka wa 2017, ku gitekerezo cya bamwe mu Banyarwanda bahisemo gushinga sosiyete En-Haqore yatangiye ibikorwa byo kubyaza amakoro bimwe mu bikoresho bitandukanye byifashishwa mu mirimo y'ubwubatsi haba mu gutaka imbuga, kubaka imihanda, inkuta z'inzu n'ibindi.

Kuri ubu uru ruganda ruha akazi abantu 40 rugatunganya meterokare 80 z'amakoro ku munsi aconze mu ngano umukliya yifuza, gusa ba nyiri uruganda basobanura ko bagomba kwimuka vuba kugirango babashe kongera umusaruro w'ibyo bakora cyane ko ubu bafite imashini 15 bakazaba bafite inshuro 2 z'izo bafite ubu.

Ku rundi ruhande, hirya no hino mu Karere ka Musanze hagaragara inyubako zubatswe hakoreshejwe amakoro nyirizana adaciye mu ruganda ndetse n'ibindi byubatswe hifashishijwe ibikoresho byakuwe mu makoro harimo imihanda, inkuta z'inzu zazamuwe nayo, imbuga zishashwemo bene ibyo bikoresho n'ibindi.

Abahisemo gukoresha amakoro n'ibindi bikoresho byayabyajwemo basobanura ko harimo inyungu ikomeye kuko usibye kuba aramba, ngo ntibata umwanya munini batumiza ibikoresho kure harimo no mu mahanga ibi bigatuma badatakaza amafranga menshi.

Ubuyobozi bw'urugaga rw'abikorera muri aka karere busobanura ko amakoro atakiri ikibazo nk'uko benshi babitekerezaga ngo ahubwo yahindutse imvano yo kuyabyaza umusaruro hagendewe ku cyo abantu bifuza, bityo ngo bininjira muri gahunda yo gukunda no gukoresha ibyatunganirijwe mu gihugu imbere.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu hagaragara ibintu bitandukanye ifatwa nk'umwanda hamwe na hamwe bigatera ikibazo gikomeye urugero nk'ibishingwe; gusa abantu bagenda bunguka ibitekerezo by'ibyo babyabazamo kandi bikanabinjiriza amafranga cyane ko biba byagize inyungu ku nzego nyinshi haba gutanga akazi,  gukoreshwa kw'ibyo bikoresho bishya byabonetse, kwinjiza imisoro n'ibindi.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage