AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Amashami ya UN mu Rwanda yibutse abakozi bayo bishwe muri Jenoside

Yanditswe Apr, 13 2021 08:52 AM | 16,583 Views



Umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda Fodé Ndiaye, asanga abantu bakwiye guhuriza hamwe imbaraga, bagaharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba n'ahandi biba ku isi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 12 Mata, ubwo hibukwagwa abakoreraga amashami ya LONI mu Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ukaba wabimburiwe no gushyira indabo ahari amazina y’abantu 68  bakoreraga amashami y'umuryango w'abibumbye mu Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Devotha Murebwayire, ufite uwo bashakanye wakoreraga rimwe mu mashami y'uyu muryango akaza kwicwa muri Jenoside, yavuze ko nyuma y’ibyo banyuzemo bafite icyizere cyo kubaho.

Yagize ati ‘‘Umucyo warabonetse twizera tudashidikanya ko abacu bagiye ikivi basize batushije tuzacyusa, turashimira ubuyobozi bwa Loni ko  butuzirikana, turabashimira ariko turabasaba ko mwajya mugira akanya atari aka ko kwibuka gusa, mukamenya amakuru y’abana barokotse, ababyeyi basigaye,mukamenya imibereho barimo.’’

Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye yashimye uburyo abanyarwanda bakomeje kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati ‘‘Ni ingenzi kuvuga ko nyuma y’ibihe bikomeye abanyarwanda banyuzemo, abanyarwanda bateye intambwe ikomeye mu guharanira ahazaza heza kuri bose, turazirikana ababuze ababyeyi, abavandimwe n’abandi bo mu miryango yabo, tubabwira ko twifatanije nabo mu kuzirikana abo batuvuyemo bishwe, ariko tukazirikana uburyo abasigaye bakomeje guharanira kubaho, Abanyarwanda bakomeje kunga ubumwe, iki gikorwa cyo kwibuka kigomba kudufasha guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, mwarakoze banyarwanda guharanira kunga ubumwe no kwiyunga.’’

Mu kiganiro kibanze ku ruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe abatutsi, Dr Bideri Diogene, umushakashatsi akaba n’umukozi muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, yagaragaje uburyo nyuma y’uko mu mwaka wa 1945 umuryango w’abibumbye wari wavuze ko nta Jenoside izongera kuba, ariko nyuma y'imyaka 49 mu Rwanda haba Jenoside yakorewe abatutsi, ikorwa umuryango mpuzamahanga urebera.

Yavuze ko umuryango w’abibumbye ufite inshingano zo gukumira Jenoside n’ubundi bwicanyi hirya no hino ku isi.


Carine Umutoni


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira