Yanditswe Jul, 27 2021 17:18 PM | 26,734 Views
Abize amashuri y’imyuga
n’ubumenyi ngiro baravuga ko ubumenyi bahabwa butuma babona akazi mu buryo
bwihuse, ugereranyije n’abize ibindi.
Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko izakomeza kongera ibikoresho muri ayo mashuri ikanavugurura imyigishirize bigahuzwa n'abikenewe mu iterambere ry'igihugu.
Bamwe mu barangije kwiga amashuri y'imyuga bagahabwa imirimo cyangwa bakayihangira, barahamya ko ubumenyi bakura muri ayo mashuri butanga ibisubizo ku isoko ry'umurimo kandi bakaba batasigara inyuma mu gupiganwa n'abandi n'iyo baba abanyamahanga.
Ibi ngo babishingira ku masomo atangwa mu buryo bugezweho agaherekezwa n'ikoranabuhanga.
Manzi Benjamin warangije kwiga imyuga muri Kigali yagize ati''Hari impinduka zigenda ziba mu myigire, nihereyeho nize imyuga kuva mu mashuri yisumbuye, icyo gihe imashini twakoreshaga mu kwimenyereza umwuga zari iz'intoki, uyu munsi haje imashini zijyana n'ikoranabuhanga, bituma uwize mu nyaka 10 ishize n'uwiga uyu munsi bafite itandukaniro cyane mu kugendana n'aho isi igeze. Ibikoresho n'ubumenyi bukenewe ku isoko birahagije.”
“Ikindi ni uko twigereranyije n'abanyamahanga, bisigaye byoroshye, ibyo utazi ubishaka kuri internet ukamenya uko bikorwa.''
Ntakirutimana Jean de Dieu wize imyuga muri Rulindo we yagize ati''Nkiga mu mashuri yisumbuye nari wa mwana usaba mu rugo buri dukoresho twose, ariko aho naziye kwiga imyuga, ndi wa muntu ukorera umuntu imodoka akampa ibihumbi 15 Frw, ubu mu cyumweru nibuze nizigamira amafaranga ibihumbi 15. Kwiga mu mashuri y'imyuga bituma uba wa muntu urangiza atagisabiriza. Mu ntumbero mfite ni uko ngomba kwisyishyurira kaminuza akaba ai byo nkomeza.''
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y'imyuga ari aya Leta cyangwa ayigenga, bahamya ko ubushobozi n'ibikoresho Leta ishyira muri ayo mashuri ari byo bituma umusaruro ku barangije ayo mashuri wigaragaza, bakaba bapiganwa n'abandi ku isoko ry'umurimo haba imbere mu gihugu no hanze yacyo, gusa, mu mashuri yigenda bakavuga ko Leta yakongeramo ubushobozi.
Habimana Andre, umwarimu muri IPRC Kigali ati ''Ubu ntibikiri ngomba ko abanyamahanga baza akaba ari bo badutwara imirimo, kuko ubumenyi duha abana butuma babasha guhangana n'abandi ku isoko ry'umurimo, kandi ubwo bumenyi tubaha, bashobora kujya hanze y'u Rwanda bagakora. Uyu munsi abana twigisha ashobora kujya kuri murandasi akaba yakorera certificat ku rwego mpuzamahanga mu bumenyi ngiro. Nishimira uburyo guverinoma ishyira ingufu mu gushaka ibikoresho bikoreshwa umunsi ku munsi(consumbles) biboneke.”
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu kiganiro yagejeje ku bagize Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi mu cyumweru gishize, ubwo yabagaragarizaga ingamba za Leta y'u Rwanda mu guteza imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro yavuze ko Leta y'u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu bijyanye n'ibikoresho, ariko na none ivugurura ry'imyigishirize ntirizasigare inyuma.
Yagize ati ''Intego yacu ni uko ishuri ry'imyuga rigira workshop ihuye n'umwuga abana biga kuri icyo kigo.Workshop ifite ibikoresho bitagezweho akazi kacu ni ukugenda tubyongeramo uko iminsi ikurikirana, ariko ndongera gushimangira ko iki kintu tugomba gugishakira amafaranga ku buryo bushoboka. Ikindi turagira ngo umunyeshuri agire ubumenyi bwinshi akaba afite ibintu yakora. Iryo vugurura turimo kurikora ku buryo bwaguye turihuza n'isoko ry'umurimo, bikazatuma umwana yigirira akamaro akakagirira n'igihugu.''
Leta y'u Rwanda yihaye intego y'uko buri mwaka yajya yubaka amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro 56, ku buryo muri gahunda yo kwihutisha iterambere(NST1)igeza mu mwaka wa 2024 hazaba hari agera kuri 454.
Ku bijyanye n'ikoranabuhanga,amashuri makuru y'imyuga n'ubumenyi ngiro(Polytechnics)afite internet ari ku gipimo cy'100%, naho amashuri yisumbuye yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro ku rwego tw'amashuri yisumbuye TVET afite internet agera ku gipimo cya 82%.
John Bizamumpaka
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
5 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru