Yanditswe Mar, 10 2022 20:49 PM | 69,008 Views
Urubyiruko rurimo kwiga imyuga n'ubumenyingiro mu mashuri yubatswe mu duce twegereye imipaka ruravuga ko rwiteguye kubyaza amahirwe rwabonye rwiteza imbere aho guhugira mu bikorwa bidafite umumaro.
Ni ku ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya Cyumba riherereye mu Karere ka Gicumbi.
Aha barakoresha bimwe mu bikoresho birimo urukero, iranda, metero, inyundo, ikaramu y'igiti izwi n, irati n'ityazo.
Ni abanyeshuri barimo kwiga umwuga w’ububaji kuri iri shuri riri ku mupaka.
Tuyisenge Jean Bosco yagize ati "Twagize amahirwe yo kwiga imyuga kuko mbere nta mashuri yabonekaga hafi aha byadusabaga kujya kwiga i Byumba kandi imyuga iriyo tutayiyumvamo. Ariko bakimara kubaka iyi TVET twahise tubona ibyo twuyumvamo kandi dushoboye ari byo ububaji twaje gukurikirana."
Uwimbabazi Matilda we ati " Iyi myuga ijya kuza yaje ikenewe kuko hari igihe wicaraga ukabura icyo ukora ukaba wasabiriza ariko niturangiza kwiga bizatugirira umumaro ku buryo umuntu azajya yigurira icyo akeneye."
Hashize amezi 4 aba banyeshuri biga amasomo y'ububaji. Hagenimana Aimable wigisha ububaji muri iri shuri ry'imyuga avuga ko aba banyeshuri bazarangiza amezi 6 bafite impamba y'ubumenyi izabafasha ku isoko ry'umurimo.
Ati "Bamaze kugera ku bintu bishimishije bamaze kugera ku bintu byinshi urabona iyi myitozo barimo gukora ni iy'ibanze uburyo ufata ikintu ukagihuza n'ikindi ku buryo niba agiye guteranya igitanda abe azi gufata ibipimo neza. Nka mwarimu nkurikije uburyo barimo gukora bazava hano bazi gukora ameza, igitanda, intebe, akabati azaba ari ku rwego rwo kugera hano hanze akaka ibiraka ibyo bikoresho byose akabikora ntakibazo."
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Cyumba ubu ritangirwamo amasomo y’ububaji n’ubukanishi. Ubu rifite abanyeshuri 145 harimo abiga amasomo y’igihe gito (Short courses) n’abiga kugeza barangije icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye.
Iyi TVET ya Cyumba yaje icyenewe, kuko ubusanzwe hano muri Cyumba navuga ko ariyo yonyine ihari nicyo kigaragaza ko yari icyenewe, abanyeshuri turabafite benshi bafite ubushake bwo kwiga.Ubumenyi dutanga ni nk'ubwo mu bindi bihugu baba batanga bityo akaba yabukoresha mu gihugu cyacu yaba agiye hanze nabwo akabwifashisha bukamubeshaho.
Tuyihimbaze Rosine na bagenzi be barimo gushyira mu bikorwa amasomo yo gusana imodoka yagize ikibazo.
Aya amashuri yitezweho kwihutisha iterambere ry’imirenge aherereyemo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV avuga ko aya mashuri yitezweho gusohora abanyeshuri batanga umusanzu mu iterambere ry'icyerekezo igihugu kihaye.
Yagize ati "Uhereye mu Karere ka Burera Cyanika tukamanuka tugera mu Karere ka Nyagatare ku buryo aho hose hari ibikorwa byagiye bikorwa birimo amashuri abanza n’ayisumbuye harimo na za TVET Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage zifasha rwa rubyiruko rwacicishirizaga amashuri bakarangiza icyiciro rusange ntibabione aho bajya na babandi babaga bagiye mu mirimo mibi y’uburembetsi na za magendu kugira ngo babone aho bigira imyuga noneho ibafashe kwihangira umurimo. Bariga amashanyarazi kuko amashanyarazi amaze kugera ku baturage abaturage bakeneye abantu bo kuyakanika, abaturage barimo kwegerezwa amazi bakeneye abazajya bayakora igihe yapfuye, urabona iterambere ubwubatsi bugezweho ibyo bigeneye ko abantu babyiga ni yo mpamvu aya mashuri yafashije cyane."
U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024, abiga imyuga n'ubumenyingiro bazaba babarirwa muri 60%.
Intego ni iyo kuzubaka u Rwanda no kuzaba umukire cyane kuko ntabwo naba ndimo kwigira ubusa.
KWIZERA John Patrick
Hagiye gushyirwaho amasezerano hagati ya Leta n'abafatanyabikorwa mu burezi
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta bagiye gusibira
Oct 04, 2021
Soma inkuru
Abasoje amashuri abanza basaga ibihumbi 250 batangiye ibizamini bya Leta
Jul 12, 2021
Soma inkuru
Abatuye i Musanze baravuga ko batakigorwa no kuboba uburezi bwiza mu mahanga
Jun 10, 2021
Soma inkuru
MINEDUC na MINALOC byasabwe gukemura vuba uruhuri rw'ibibazo biri mu micungire y'abarimu
Feb 10, 2021
Soma inkuru
Ababyeyi barinubira izamurwa ry'amafaranga y'ishuri batabigishijwemo inama
Jan 27, 2021
Soma inkuru