AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga amashuri yisumbuye ari ikiraro gifasha urubyiruko kuba indashyikirwa

Yanditswe Aug, 14 2020 08:33 AM | 101,948 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga uburezi bufite ireme by’umwihariko ubutangirwa mu mashuri yisumbuye bwafasha Afurika kugera ku burumbuke n’iterambere ryifuzwa.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo umuryango Mastercard foundation wamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi wakoze k’uburezi bwo mu mashuri yisumbuye yo ku mugabane wa Afurika.

Ni umuhango wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse unatambuka kuri Televiziyo ya CNBC. Raporo yashyizwe ahagaragara yerekana ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze ku kamaro k’amashuri yisumbuye mu guha urubyiruko ubumenyi buhagije butuma rutanga umusaruro kandi rukabasha no guhatana ku isoko ry’umurimo.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaje ko amashuri yisumbuye akwiye gutanga ubumenyi urubyiruko rukeneye ngo rubashe kuzana impinduramatwara agamije kugeza Afurika ku hazaza yifuza. 

Yagize ati “Urugendo rugana ku burumbuke Afurika irimo ruzashingira ku ireme ry’uburezi ritangwa n’amashuri yacu, kandi amashuri yisumbuye ni ikiraro gikomeye gitegura urubyiruko kugira ngo ruvemo abakozi b’indashyikirwa mu kazi kanyuranye. Iyi raporo irerekana iby’ingenzi dukwiye kwitaho ngo tubashe guhuza uburezi butangirwa mu mashuri yisumbuye n’ahazaza. Amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga agomba kuba inkingi mwikorezi kuko imirimo myinshi mu Isi izakomeza guhindura isura mu buryo butunguranye.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko imiterere y’Isi muri iki gihe irangwa n’impinduka za hato na hato isaba ko ubumenyi butangwa buba busubiza ibyo bibazo bukibanda cyane cyane ku bumenyi, ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyingiro.

Yagize ati “Birakwiye ko amavugurura akorwa mu nteganyanyigisho ahuzwa n’imitegurire y’isuzumabumenyi nyaryo kandi rijyanye n’igihe ndetse n’ibizamini. Ntitugomba kwigisha ibikwiye gusa ahubwo tugomba no gukora isuzumabumenyi nyaryo. Umwihariko wa Afurika uradusaba kugira ubumenyi bwinshi kandi butandukanye mu mikorere yacu kugira ngo n’urubyiruko rwisanga mu ngorane zirusunikira guta amashuri rubashe kuba rwasubukura amasomo mu buryo bworoshye. Ibihamye biri muri iyi raporo bigaragaza ibyo bikwiye no kuba biri no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku buryo abanyeshuri babasha guhindura bakajya cyangwa bagasubira mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro cyangwa mu yandi mashami y’ubumenyi rusange bitabagoye.”

Guhera muri 2006, Umuryango Mastercard Foundation umaze gushora miliyoni 357 z’amadorali mu burezi ku mugabane wa Afurika mu bikorwa birimo kubaka ubushobozi bw’abarimu, gutera ingabo mu bitugu amashuri afite abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 26, guteza imbere ubumenyi mu by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Uretse Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uyu muhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo uwahoze ari Perezida wa Liberia Madam Ellen Johnson Sirleaf ndetse n’umuyobozi wa Mastercard foundation ku Isi Madam Reeta Roy.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira