AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Amaso yaheze mu kirere ku baturage bategereje urundi rukingo rwa Hepatite B

Yanditswe Nov, 09 2017 19:08 PM | 4,890 Views



Bamwe mu baturage bahawe urukingo rwa mbere rw'indwara ya Hepatite B baravuga ko bijejwe na minisiteri y’ubuzima ko ukwezi nigushira bazakingirwa urukingo rwa kabiri kugeza bujuje inkingo 3 ariko ngo ukwezi kwararangiye ntibagira icyo bamenyeshwa.

Gusa ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC kizeza ko mu cyumweru gitaha abaturage bo mu turere 16  tw'igihugu bazahabwa urukingo rwa 2.

Bamwe mu baturage basobanura uburyo minisiteri y'ubuzima yabahaye urukingo rumwe gusa rwa Hepatite B kandi basabwa kuzuza inkingo 3. Bavuga ko bijejwe ko buri kwezi bazajya bahabwa urukingo ariko ngo bategereje ko bongera gukingirwa baraheba.

Sebera Macumi wo mu murenge wa Kimironko we agira ati, "...njye nabonye inkingo 2 ariko agapapuro twajyanaga kuri centre de sante ntako nkifite nagira ngo mutubarize uburyo twabonamo urundi rukingo rwa 3"

Abandi bo bagira ubwoba ko inkingo bafashe zishobora kubagiraho ingaruka z'uburwayi, naho Inyamuremye Valens umuturage wo mu murenge wa Kimironko we asaba ko inkingo bahabwa zajya zikurikirana byihuse, "twakwifuza y'uko bajya babikora mu buryo bukurikiranye hadaciyeho igihe kandi hakabaho no gukangurira abaturage kugira ngo tubimenye kuko ibyinshi tubimenya tugenda ntibaba byavuzwe"

Dr. Jean Damascene Makuza, umukozi w'ikigo RBC gishinzwe ubuzima mu ishami ryo kurwanya agakoko gatera SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'ízindi ndwara zo mu maraso, avuga ko bakomwe mu nkokora no kubura inkingo ariko kuri ubu ikibazo ngo cyabonewe umuti. Yagize atii, "Ntibagire ubwoba ko urwo rukingo rutakoze rwabagiriye akamaro ahubwo izo zindi zigiye kuza zizunganira ruriya rwari ruhari, mu cyumweru gitaha kuwa gatatu, inkingo zizatangira gutangwa ku baturage bari basigaye bahabwe urukingo rwa kabiri n'ábasigaje urwa gatatu bitegure itariki ntabwo yahindutse"

Iki kigo kigaragaza ko muri iki gikorwa cyo gukingira indwara ya Hepatite B abaturage ibihumbi 420 aribo bahawe urukingo rwa mbere mu gihe hari hateganijwe gukingirwa ibihumbi  400  bakaba barageze ku kigero cy'105%. Nyuma y'uko inkingo zibuze abaturage  ibihumbi 187 nibo bahawe urukingo rwa kabiri, hakaba hasigaye abagera ku bihumbi 126. RBC yizeza ko bose bazuzuza inkingo 3 zisabwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura