Yanditswe Nov, 04 2019 20:51 PM | 6,446 Views
Mu gihe kuri uyu wa Kabiri bitangajwe ko ari bwo umwaka w'ubucamanza wa 2019/2020 utangira, urwego rw'ubucamanza mu Rwanda ruravuga ko amavugurura yakozwe muri uru rwego mu myaka 15 ishize akomeje gutanga umusaruro ufatika haba mu kwegereza abaturage ubutabera ndetse no kubwihutisha.
Imyaka 20 irirenze muzehe Mugara atsinze urubanza yaburanagamo ku mutungo yaburanaga n'uwitwa Safari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Byumba. Gusa igisa n'aho giteye urujijo, ni uburyo Bapfakurera Jean Bosco na Bizimungu Epimaque, twabasanze ku Rukiko rw'Ikirenga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, aho bavuga ko baje gusaba inama kubera Safari ukomeje kubasiragiza mu nkiko nyuma y'aho Muzehe Mugara ubabyara yitabye Imana muri 2016.
Ikibazo cya bamwe mu baturage batemera kuva ku izima ngo bashyire mu bikorwa ibyategetswe n'inkiko ni kimwe mu bituma inkiko mu Rwanda ziremererwa n'ibirarane by'imanza zimara igihe zitaracibwa.
Cyakora ubwo yatangizaga umwaka w'ubucamanza wa 2018/2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko hakongerwa imbaraga mu butabera bwunga kuko bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo nk'ibyo.
Umuvugizi w'Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrisson, avuga ko mu mavugurura yakozwe, harimo guha abacamanza ububasha bwo kunga ababuranyi mu gihe mbere abanditsi b'inkiko ari bo bonyine bari babyemerewe, akavuga kandi ko umusaruro wabyo watangiye kugaragara.
Andi mavugurura yakozwe, ni ishyirwaho ry'ingereko zihariye mu nkiko zisumbuye, zirimo uruburanisha imanza z'umuryango n'abana, uruburanisha imanza z'ubutegetsi n'umurimo n'izindi.
Ibi byiyongera ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga mu gutanga ibirengo binyuze kuri murandasi, ndetse n'ishyirwaho ry'urukiko rw'ubujurire hagati y’urukiko rw’icyirenga n’urukiko rukuru kugira ngo rufashe kwihutisha imanza ziburanishwa ku rwego rwa nyuma.
Nyuma yo guhabwa imanza z'ibirarane 853 zari mu rukiko rw'ikirenga, urukiko rw'ubujurire rwaciye izigera kuri 810 zingana na 94.8%.
Perezida Kagame ashimangira ko kugira ngo ubutabera bugere ku ntego yabwo mu buryo busesuye, bisaba uruhare rwa buri Munyarwanda kuko ntawe ukwiye kwigira ntibindeba mu gihe icyaha gikorwa.
Yagize ati "Abantu bakurikiza amategeko baba bakwiye kunenga no kugaya abatayakurikiza cyangwa abayica. Ariko hari benshi birebera hirya akavuga ko ubwo we atica amategeko, ari umwere ntacyo bimubwiye kubona abandi bayica; Ntabwo ari byo! Iyo urebeye cyangwa ukabyihanganira mu by’ukuri mu mategeko atugenga nk’umuryango nyarwanda cyangwa se muri za ndangagaciro ubwo ni nk'aho wishe amategeko, ni nk'aho nawe uri umunyacyaha."
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo biteganyijwe ko mu Rwanda hatangira umwaka w'ubucamanza wa 2019/2020, ahazagaragazwa ibikorwa by'uru rwego mu mwaka rushoje wa 2018/2019 ndetse rukagaragariza Abanyarwanda imirongo migari y'ibizibandwaho mu mwaka ukurikiyeho.
Divin UWAYO
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru