AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Amavugurura yakozwe mu bucamanza amaze gutanga umusaruro

Yanditswe Nov, 04 2019 20:51 PM | 6,446 Views



Mu gihe kuri uyu wa Kabiri bitangajwe ko ari bwo umwaka w'ubucamanza wa 2019/2020 utangira, urwego rw'ubucamanza mu Rwanda ruravuga ko amavugurura yakozwe muri uru rwego mu myaka 15 ishize akomeje gutanga umusaruro ufatika haba mu kwegereza abaturage ubutabera ndetse no kubwihutisha.

Imyaka 20 irirenze muzehe Mugara atsinze urubanza yaburanagamo ku mutungo yaburanaga n'uwitwa Safari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Byumba. Gusa igisa n'aho giteye urujijo, ni uburyo  Bapfakurera Jean Bosco na Bizimungu Epimaque, twabasanze ku Rukiko rw'Ikirenga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, aho bavuga ko baje gusaba inama kubera Safari ukomeje kubasiragiza mu nkiko nyuma y'aho Muzehe Mugara ubabyara yitabye Imana muri 2016.

Ikibazo cya bamwe mu baturage batemera kuva ku izima ngo bashyire mu bikorwa ibyategetswe n'inkiko ni kimwe mu bituma inkiko mu Rwanda ziremererwa n'ibirarane by'imanza zimara igihe zitaracibwa. 

Cyakora ubwo yatangizaga umwaka w'ubucamanza wa 2018/2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko hakongerwa imbaraga mu butabera bwunga kuko bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo nk'ibyo.

Umuvugizi w'Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrisson, avuga ko mu mavugurura yakozwe, harimo guha abacamanza  ububasha bwo kunga ababuranyi mu gihe mbere abanditsi b'inkiko ari bo bonyine bari babyemerewe, akavuga kandi ko umusaruro wabyo watangiye kugaragara.

Andi mavugurura yakozwe, ni ishyirwaho ry'ingereko zihariye mu nkiko zisumbuye, zirimo uruburanisha imanza z'umuryango n'abana, uruburanisha imanza z'ubutegetsi n'umurimo n'izindi.

Ibi byiyongera ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga mu gutanga ibirengo binyuze kuri murandasi, ndetse n'ishyirwaho ry'urukiko rw'ubujurire hagati y’urukiko rw’icyirenga n’urukiko rukuru kugira ngo rufashe kwihutisha imanza ziburanishwa ku rwego rwa nyuma.

Nyuma yo guhabwa imanza z'ibirarane 853 zari mu rukiko rw'ikirenga, urukiko rw'ubujurire rwaciye izigera kuri 810 zingana na 94.8%.

Perezida Kagame ashimangira ko kugira ngo ubutabera bugere ku ntego yabwo mu buryo busesuye, bisaba uruhare rwa buri Munyarwanda kuko ntawe ukwiye kwigira ntibindeba mu gihe icyaha gikorwa.

Yagize ati "Abantu bakurikiza amategeko baba bakwiye kunenga no kugaya abatayakurikiza cyangwa abayica. Ariko hari benshi birebera hirya akavuga ko ubwo we atica amategeko, ari umwere ntacyo bimubwiye kubona abandi bayica; Ntabwo ari byo! Iyo urebeye cyangwa ukabyihanganira mu by’ukuri mu mategeko atugenga nk’umuryango nyarwanda cyangwa se muri za ndangagaciro ubwo ni nk'aho wishe amategeko, ni nk'aho nawe uri umunyacyaha."

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo biteganyijwe ko mu Rwanda hatangira umwaka w'ubucamanza wa 2019/2020, ahazagaragazwa ibikorwa by'uru rwego mu mwaka rushoje wa 2018/2019 ndetse rukagaragariza Abanyarwanda imirongo migari y'ibizibandwaho mu mwaka ukurikiyeho.


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize