AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Amavuriro n'ibitaro muri Kigali birishyuza asaga miliyari 1 Frw y'abavuwe ntibishyure

Yanditswe May, 30 2023 21:22 PM | 115,769 Views



Abahagarariye amavuriro ya Leta mu Mujyi wa Kigali, barataka igihombo cy’amafaranga asaga miliyari 1 Frw ya serivise batanze ku baturage  ntibishyure  izo serivise kubera ubushobozi buke.

Umujyi wa Kigali wasabye minisiteri y’imari n’igenamigambi  ko wagenerwa ingengo y’imari yihariye kuri iki kibazo kugira ngo aya madeni yishyurwe.

Abagana amavuriro atandukanye hirya no hino mu mujyi wa Kigali, barasaba ko ikibazo cya serivise zirimo n’abakozi bake  cyakwitabwaho kuko hakirimo ibibazo bituma batabona ubuvuzi bifuza.

Ikibazo cy’amadeni  amavuriro aberewemo n’abaturage kuri serivise bahawe ntibishyure kubera ubushobozi buke n'abakozi bake, biri mu bikomereye amavuriro yose y’Umujyi wa Kigali ku buryo byagaragajwe ko hari n’abafungirana abahawe izo serivise.

Imibare igaragaza ko iyi myenda isaga amafaranga y’u Rwanda miliyari 1.

Bamwe mu bahagarariye amavuriro barasaba ko iki kibazo cyashakirwa igisubizo kuko kiri mu bidindiza serivise.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho y’abaturage, Urujeni Martine yasabye ko minisiteri y’imari n’igenamigambi yabagenera ingengo y’imari yihariye kuri iki kibazo kuko abenshi mu bivuriza muri aya mavuriro badafite ubushobozi ari abava mu ntara badatuye muri uyu mujyi .

 Mu mujyi wa Kigali  ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera bifitiwe umwenda wa miliyoni zisaga 207 ndetse na bamwe mu barwayi iyo basezerewe ngo hari ababura aho bataha, Ibitaro bya Kibagabaga miliyoni zisaga 600, Ibitaro bya Nyarugenge miliyoni zisaga 170, Ibitaro bya Muhima miliyoni zisaga 200, ibitaro bya  Kacyiru miliyoni zisaga 34 ndetse n’ibya Masaka bifitiwe umwenda wa miliyoni 16.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF