AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Amazi ya pisine adakorewe isuku yatera indwara zinyuranye

Yanditswe Jan, 07 2020 08:59 AM | 7,025 Views



Mu gihe siporo yo koga ifatwa nka bumwe mu buryo bwo gutuma umuntu agira ubuzima bwiza, abaganga bavuga ko kutita ku isuku ya pisine byatera indwara zinyuranye zirimo umwijima wo mu bwoko bwa A, impiswi n'izindi ndwara zo mu nda.

Mu mezi 3 gusa  Mukamazimpaka Catherine w'imyaka 60 nyuma y’igihe kirekire agendera ku mbago yahisemo kuzireka nyuma yo guhitamo gukora imyitozo yo koga muri piscine. Ibi byatumye akira umugongo yari amaranye igihe kirekire.

N’ubwo iyi siporo ifatwa na benshi nk'ifite akamaro gakomeye, Dr. Menelas Nkeshimana umuganga w'indwara z'umubiri mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, avuga ko aha hantu bogera hadakorewe isuku ihanitse hashobora gutera indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa A ndetse n'izindi ndwara zo mu nda.

Bamwe mu bakozi bo mu mahoteli bashinzwe imikoreshereze y'aya mazi yo kogeramo bavuga ko hari amabwiriza ahabwa abaza koga kugira ngo babashe kumenya ibikwiye kwitabwaho mbere yo kujya koga.

Dr. Nkeshimana avuga ko ikigero cy'umuti ushyirwa muri aya mazi cyajya kigenzurwa neza ndetse n'abakora iyi myitozo yo koga ubwabo bakita ku isuku yabo.

Umuti wa Chroline ni wo wifashishwa mu kwica udukoko muri aya mazi ku buryo bituma amazi yo kogamo aba afite igipimo gihagije cy’umuti wica udukoko.

Hari tumwe mu dukoko twicwa n’uwo muti mu gihe cy'iminota mike ariko hakaba n’utundi dukoko dufata igihe kinini iminota, 16, iminota 45 ndetse n'iminsi 10 kuri tumwe mudukoko kugirango twicwe n’uwo muti.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage