Amb. Nduhungirehe yakuwe muri Guverinoma yari amazemo imyaka 2 n'igice

AGEZWEHO

  • Kuvana impunzi muri Milles Collines n'urupfu rwa Cpt Mbaye Diagne wo muri MINUAR – Soma inkuru...
  • Uruhare ntashidikanywaho rw'Abanyarwandakazi mu butumwa bw'amahoro bwa Loni – Soma inkuru...

Amb. Nduhungirehe yakuwe muri Guverinoma yari amazemo imyaka 2 n'igice

Yanditswe Apr, 09 2020 22:22 PM
56,712 Views



Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba .

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente rivuga ko Amb Nduhungirehe yakuweho kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira  imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta.

Muri 2015, Amb. Nduhungirehe yabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, umwanya yavuyeho mu Gushyingo 2018 agirwa Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa by'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba.

Muri Kanama 2017 ni bwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Min Nduhungirehe yakuyeho urujijo ku cyateye isubikwa ry'inama ya EAC

U Rwanda rwatangiye kureba inyungu ruvana mu miryango mpuzamahanga rubamo