Yanditswe Dec, 01 2022 13:13 PM | 227,687 Views
Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye uhagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Indonesia, yashyikirije Perezida w'iki gihugu Joko Widodo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ni umuhango ibi wabereye mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 mu biro by'umukuru w'igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru.
Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye usanzwe afite icyicaro muri Singapore, igihugu gituranye na Indonesia, yashyikirije Perezida wa Indonesia ubutumwa burimo n'intashyo bwa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame anamushimira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Yanamubwiye ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka mu kurushaho gukomeza umubano w'ibihugu byombi ushingiye ahanini ku bucuruzi.
Perezida wa Indonesia Joko Widodo yashimiye Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye anamugezaho ubutumwa bw'ishimwe ku kuba u Rwanda rwaritabiriye inama y'ibihugu bikize ku isi byibumbiye mu Muryango wa G20 iherutse kubera i Bali muri iki gihugu.
Perezida Widodo kandi na we yavuze ko igihugu cye cyiteguye kurushaho gukomeza umubano n'u Rwanda.
Indonesia yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n'ikawa.
Ambasaderi Uwihanganye agiye guhagararira u Rwanda muri Indonesia mu gihe nanone abakuru b'ibihugu byombi bari baherutse kugirana ibiganiro byabereye muri Indonesia ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama y'Umuryango w'ibihugu bikize ku isi izwi nka G20 yabereye muri Indonesia mu kwezi gushize.
Icyo gihe, ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.
Perezida Kagame ubwo yari muri Indonesia yagiranye ibiganiro na Perezida w'iki gihugu Joko Widodo byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi.
Jean Paul Niyonshuti
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru