Yanditswe Dec, 01 2022 13:13 PM | 227,326 Views
Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye uhagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Indonesia, yashyikirije Perezida w'iki gihugu Joko Widodo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ni umuhango ibi wabereye mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 mu biro by'umukuru w'igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru.
Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye usanzwe afite icyicaro muri Singapore, igihugu gituranye na Indonesia, yashyikirije Perezida wa Indonesia ubutumwa burimo n'intashyo bwa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame anamushimira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Yanamubwiye ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka mu kurushaho gukomeza umubano w'ibihugu byombi ushingiye ahanini ku bucuruzi.
Perezida wa Indonesia Joko Widodo yashimiye Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye anamugezaho ubutumwa bw'ishimwe ku kuba u Rwanda rwaritabiriye inama y'ibihugu bikize ku isi byibumbiye mu Muryango wa G20 iherutse kubera i Bali muri iki gihugu.
Perezida Widodo kandi na we yavuze ko igihugu cye cyiteguye kurushaho gukomeza umubano n'u Rwanda.
Indonesia yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n'ikawa.
Ambasaderi Uwihanganye agiye guhagararira u Rwanda muri Indonesia mu gihe nanone abakuru b'ibihugu byombi bari baherutse kugirana ibiganiro byabereye muri Indonesia ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama y'Umuryango w'ibihugu bikize ku isi izwi nka G20 yabereye muri Indonesia mu kwezi gushize.
Icyo gihe, ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.
Perezida Kagame ubwo yari muri Indonesia yagiranye ibiganiro na Perezida w'iki gihugu Joko Widodo byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi.
Jean Paul Niyonshuti
Umuteka muke mu burasirazuba bwa RDC ni ikibazo ku iterambere ry'akarere - Amb Gatete Claver
Jan 27, 2023
Soma inkuru
RDC: Uhuru Kenyatta yasabye ko amasezerano ya Luanda yubahirizwa
Jan 25, 2023
Soma inkuru
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Botswana ari mu ruzinduko mu Rwanda - Amafoto
Jan 23, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje impungenge ku ku itangazo ryashyizwe ahagaragara na DRC
Jan 19, 2023
Soma inkuru
Amahoro n'Umutekano bizafasha gukemura ibibazo by'abimukira- Perezida Kagame
Jan 18, 2023
Soma inkuru
Impunzi z’abanyekongo ziganjemo abavuga Ikinyarwanda zikomeje guhungira mu Rwanda
Jan 16, 2023
Soma inkuru