AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda yatangaje ko azanywe no kunoza umubano

Yanditswe Dec, 18 2020 17:51 PM | 167,658 Views



Ambasaderi mushya w'igihugu cya Afurika y'Epfo mu Rwanda asanga kuza kwe ari ikimenyetso cy'ubushake bw'impande zombi mu kurushaho kunoza umubano w'ibihugu byombi dore ko hari hashize imyaka 2 Afurika Yepfo idafite uyihagarariye mu Rwanda kurwego rwa ambasaderi. Ambasaderi Mandisi Bongani Mabuto MPAHLWA ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu nyuma yaho we na bagenzi be 2 bari bamaze gushyikiriza Perezida Paul KAGAME impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ambasaderi Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa washyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cya Afurika y’Epfo mu Rwanda, asimbuye George Nkosinati Twala wahamagajwe n'igihugu cye mu Kuboza 2018, imyaka 2 ikaba yari ishize atarasimburwa.

Ambasaderi mushya Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa avuga ko azanywe no gushimangira imibanire myiza hagati y'igihugu cye n'u Rwanda, hanakemurwa ibitaragenze neza hagati y'impande zombi.

Yagize ati “Ni ibintu twaganiriyeho na Perezida Paul Kagame kandi twembi turabizi ko hari ibyo tutumvikanyeho ariko nanone twembi dutekereza ko ibyo bidakwiye kutubuza gukora ibyo dukwiye gukora ngo dusubize ibintu mu buryo hagati ya Afrurika y’Epfo n'u Rwanda. Ako rero ni akazi tugomba gukora! Ndatekereza ko niba kuba mu Rwanda kwanjye gufite akamaro ni uko twabasha gukemura ibyo bibazo tugatera indi ntambwe. Ibyo kandi nabyemereye Perezida Paul Kagame kandi biri no mu bushake bwa Perezida Cyril Ramaphosa kuko nawe nibyo yifuza. Nubwo ntababwira ngo ejo ibibazo bijyanye na visa bizaba byakemutse ariko mfite ubushake ko ari ibintu tugomba gukora kandi mfite icyizere ko tuzabigeraho mu gihe runaka.” 

Ku nshuro ya mbere kandi ubu ambasaderi w'igihugu cya Senegal mu Rwanda afite icyicaro i Kigali. Nyuma yo gushyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, Ambasaderi Doudou Sow yagaragaje ko igihugu cye gitewe ishema no kugirana umubano n'u Rwanda.

Ati “U Rwanda ni igihugu cyubashywe hose ku Isi kubera ibyo cyagezeho mu bukungu, kurengera ibidukikije no muri politiki. Ni ahacu rero kuza hano tugakora ku buryo imibanire hagati y'u Rwanda na Senegal ijyana n'ubufatanye muri politiki ndetse no kuzuzanya hagati y'abakuru b'ibihugu byacu byombi. Birakwiye ko abaturage b'ibihugu byombi barushaho kumenyana kuko ni abaturage bubahana kandi bakundana bityo rero nkaba nibwira ko bidusaba kubegera kurushaho bagasabana birushijeho. Hari intambwe ikomeye yatewe kuko guhera muri 2017 Rwandair yerekeza muri Senegal kandi ndatekereza ko tuzatera izindi ntambwe.”

Undi washyikirije umukuru w'igihugu impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, ni ambasaderi Johanna Teague, uhagarariye igihugu cya Suwede mu Rwanda. Avuga ko azakomeza guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu byombi.

Ati “Mu bijyanye n'iterambere dufite ubufatanye mu nzego 4 harimo demokarasi, uburenganzira bwa muntu n'imiyoborere igendera ku mategeko, iterambere ry'ubukungu budaheza, imihindagurikire y'ikirere no kurengera ibidukikije ndetse n'ubufatanye mu bushakashatsi. Ariko hari n'amahirwe mu bucuruzi n'ishoramari twifuza guteza imbere kurushaho ndetse biri mu byo nshyize imbere kandi nzashyigikira. Sweden kandi iri mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi, ubwo rero nzafatanya na bagenzi banjye turusheho gushimangira ubutwererane hagati y'Afurika n'u Burayi.”

Aba bambasaderi 3 bashya bashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bose bafite icyicaro i Kigali.

AMAFOTO: Village Urugwiro

Inkuru ya Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura