AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Ambasaderi w’u Buyapani yasezeye kuri Minisitiri w’Intebe

Yanditswe Nov, 23 2022 16:46 PM | 363,510 Views



Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ucyuye igihe, Masahiro IMAI, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n’iterambere ry'imishinga bihuriraho.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai yari aje gusezera kuri Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. Mu biganiro bagiranye bagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’imishinga bizakomeza gufatanyamo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Prof Nshuti Manasseh yavuze ko ubu bufatanye bugiye gukomereza no mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane u Rwanda rugurisha impapuro z’agaciro z'u Rwanda mu Buyapani.

Mu 2020 ni bwo Ambasaderi Masahiro Imai yashyikirije umukuru w’igihugu impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda. Avuga ko nk’umuntu wari usanzwe mu nzego z’abikorera mu Buyapani azakomeza gukora ubuvugizi ku mishinga u Buyapani bwakorera mu Rwanda.

                                    Ambasaderi w’u Buyapani ucyuye igihe, Masahiro Imai yasezeye kuri Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard


MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général

N’ubwo ari amateka ashaririye kandi ababaje ni ayacu- Donatille Mukabalisa

Tariki 21 Mata 1994: Mu munsi umwe hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 250

Perezida wa Sena yagaye Sindikubwabo na Kambanda bashishikarije abanya-Butare kw

Gisagara: Impunzi z’Abarundi zagarutsweho mu gutiza umurindi Jenoside yako