Yanditswe Nov, 23 2022 16:46 PM | 363,510 Views
Minisitiri w’intebe
Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda
ucyuye igihe, Masahiro IMAI, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu
byombi ndetse n’iterambere ry'imishinga bihuriraho.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai yari aje gusezera kuri Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. Mu biganiro bagiranye bagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’imishinga bizakomeza gufatanyamo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Prof Nshuti Manasseh yavuze ko ubu bufatanye bugiye gukomereza no mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane u Rwanda rugurisha impapuro z’agaciro z'u Rwanda mu Buyapani.
Mu 2020 ni bwo Ambasaderi Masahiro Imai yashyikirije umukuru w’igihugu impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda. Avuga ko nk’umuntu wari usanzwe mu nzego z’abikorera mu Buyapani azakomeza gukora ubuvugizi ku mishinga u Buyapani bwakorera mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Buyapani ucyuye igihe, Masahiro Imai yasezeye kuri Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard
Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye guca intege abayiroko ...
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général wa Nouvelle Z&eacut ...
Apr 21, 2024
Soma inkuru
N’ubwo ari amateka ashaririye kandi ababaje ni ayacu- Donatille Mukabalisa
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Tariki 21 Mata 1994: Mu munsi umwe hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 250
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida wa Sena yanenze abarimo Sindikubwabo na Kambanda bashishikarije abanya-Butare kwica Abatuts ...
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Gisagara: Impunzi z’Abarundi zagarutsweho mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 20, 2024
Soma inkuru