AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Amerika yashyizeho ibihano 500 ku Burusiya

Yanditswe Feb, 23 2024 18:52 PM | 217,222 Views



Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufatira u Burusiya ibihano birenga 500 bishya kubera intambara bwashoje muri Ukraine ndetse n'uruhare bukekwaho mu rupfu rwa Alexei Navalny, utaravugaga rumwe n'ubutegetsi, waguye muri gereza.

Perezida wa Amerika, Joe Biden yavuze ko ibihano bireba abantu ba hafi ya Perezida Vladimir Putin n’abafite aho bahuriye n’ifungwa rya Navalny waguye muri gereza, apfuye urupfu rutunguranye ku wa 16 Gashyantare 2024.

Ibihano byafashwe bijyanye no gushyiraho ingamba zikumira Abarusiya mu bijyanye no kwishyurana no gukumira abayobozi mu by’ubukungu n’igisirikare.

BBC yanditse ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, watangiye ibihano bishya bizitira u Burusiya kugera ku ikoranabuhanga ryifashishwa n’igisirikare.

Perezida Joe Biden ku wa Kane yahuye n’umugore ndetse n’umukobwa wa Alexei Navalny i San Francisco, aho yashimangiye ko urupfu rwa nyakwigendera rukwiye kugerekwa kuri Putin uyobora u Burusiya.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingaruka ibi bihano bizagira ku bukungu bw’u Burusiya.

Ibihano bishya byafashwe na Amerika kandi bizitira ibigo 100 n’abantu ku giti cyabo kohereza ibicuruzwa mu mahanga byisanzuye.

EU imaze guhana abantu barenga 2000 bakekwaho uruhare mu gucuruza intwaro no gushimuta abana b’Abanya-Ukraine kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine itangiye ku wa 24 Gashyantare 2022.

Mu gusubiza, u Burusiya na bwo bwakomeje kongera umubare w’abadipolomate n’abanyepolitiki ba EU babujijwe kwinjira muri iki gihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz