AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amezi 2 MININFRA yatanze yarenze ibibazo by’abamotari bitarakemuka

Yanditswe Nov, 16 2022 17:21 PM | 236,024 Views



Nyuma yo kwizezwa ko ibibazo bafite bizaba byakemutse mu mezi abiri ashize, amajwi ya bamwe mu bamotari aracyumvikana bagaragaza ko babangamiwe n’ibi bibazo birimo ikiguzi cy’ubwishingizi kiri hejuru.

Hari tariki 25 Kanama 2022 ubwo umumotari Bizimana Pierre yagezaga kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari wasuye Akarere ka Ruhango, bimwe mu bibazo avuga ko ngo bigoye cyane abakora uyu mwuga.

Icyo gihe yagize ati “Dufite ikibazo cy'ubwishingizi buhenze cyane ku buryo moto yanjye nishyurira assurance y'ibihumbi 165, tukishyura ibintu bitandukanye ipatante, autorisation, umusoro ku nyungu, twishyura byinshi ku buryo utabona n'uburyo bwo kwigurira umwenda cyangwa ngo ube wakwishyurira umwana ishuri, turabasaba kugirano ikibazo cyacu kibe icyacu mukidukirikiranire.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamugaragarije ko yumva impungenge z’abamotari ndetse asaba inzego zibishinzwe gukura mu nzira ibyo bibazo. Icyo gihe Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest yavugiye iruhande rw’Umukuru w’igihugu ko bitazarenga amezi abiri ibyo bibazo bidakemutse.

Dr Nsabimanana Ernest yagize ati “Icyo kibazo avuze ni cyo koko ariko inzego zirimo ziragikurikirana ku buryo twamwizeza ko mu gihe gito cyane yaba MININFRA, yaba BNR, MINECOFIN hari za proposal zamaze gukorwa ... Nyakubahwa mu gihe kitarenze amezi 2 kiraba cyakemutse.”

None nyuma y’amezi abiri amajwi y’abamotari aracyumbikana agaragaza ibibazo bitarabonerwa ibisubizo.

Twagiramungu Gad yagize ati “Ubwishingizi buracyahenze kuko bakuyeho amafaranga ibihumbi 10 mu bihumbi 150 ntabwo ari amafaranga menshi mu gihe imodoka assurance ari amafaranga ibihumbi 45 twe turacyayigura amafaranga ibihumbi 140.”

Niyonshuti Mazuru we ati “Mperuka gutanga autolisation ari ibihumbi 20 none ubu ni ibihumbi 43, ubwishingizi bwavuye kuri ayo mafaranga ubu bugeze kuri ibimbi 140 aho ho sinabinenga sinabishima kuko ntazi impamvu zabyo. Ariko amande mudusabire bandikire umumotari bahagararanye nawe barebe ibyangombwa bye.”

Habumugisha Jean Claude avuga ko ku kibazo cya mubazi batigeze bamenyeshwa impamvu zahagaritswe. Ati “Ntabwo ikoreshwa ariko sinakubwira ko yavuyeho kuko nta tangazo riyikuraho rihari.”

Umuvugizi wa Guverinoma, Mukuralinda Alain yabwiye RBA ko iki kibazo kikiri kigwa n'inzego zinyuranye zirimo MINECOFIN, BNR, MININFRA n'izindi. Gusa ntiyagaragaje igihe kizaba cyakemuwe.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ubwishingizi na bo banze gufatwa amajwi n’amashusho badutangarije kuri telefoni ko bategereje ko inzego za Leta bireba arizo zitanga umuti w’iki kibazo kuko ngo ku bijyanye n’ubwishingizi bwa moto bakorera mu gihombo bitewe n’impanuka nyinshi zikunda gukorwa n’ibi binyabiziga.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage