AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Areruya Joseph yatwaye isiganwa ry'amagare ryaberaga muri Cameroon

Yanditswe Feb, 04 2018 22:01 PM | 6,064 Views



Bwa mbere mu mateka y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Umunyarwanda yegukanye irushanwa mpuzamahanga rizwi ku izina rya “Tour de l’Espoir” ryaberaga muri Cameroun ahita anabona itike yo kwitabira irushanwa rya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare rifatwa nka “Tour de France” mu batarengeje imyaka 23.

Ibi umukinnyi ARERUYA Joseph akaba abikoze nyuma y’iminsi mike anegukanye irushanwa rya mbere muri Africa rizwi nka “La Tropicale Amissa Bongo”.

ARERUYA Joseph, yongeye kwanikira bagenzi be basiganwa ku magare bagera kuri 73 bari bitabiriye irushanwa rizwi ku izina rya Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun.

Iri rushanwa ryegukanywe n’uyu musore w’umunyarwanda umaze kuba ubukombe mu gusiganwa ku magare, ni rimwe mu marushanwa mpuzamahanga 6 mu batarengeje imyaka 23 ari ku ngengabihe y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, UCI. 

Uretse kuba umukinnyi ARERUYA Joseph yegukanye irushanwa rya Tour de l’Espoir kandi, ikipe y’igihugu Team Rwanda nayo yegukanye umwanya wa mbere muri aya marushanwa, ibintu bigaragaza ko Atari ARERUYA wenyine ukomeye, nkuko Aimable BAYINGANA, Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda yabitubwiye ubwo twavuganaga nawe ari muri Cameroun hamwe n’abasore ba Team Rwanda yaherekeje.

Irushanwa rya Tour de L’Espoir ry’uyu mwaka ryaberaga muri Cameroun ni ubwa mbere ribereye muri Africa. Ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 15 agizwe n’abakinnyi 73 bo mu bihugu 14 byo muri Africa na Vietnam yo muri Aziya. 

Iri rusharanwa ryasojwe kuri iki cyumweru, ryaberaga mu migi ya Yaounde na Douala, rikaba ryari rifite uduce 4 tuzwi nka etapes, twose tubarirwa mu ntera y’ibilometero 417.

Gutsinda iri rushanwa kuri Team Rwanda bikaba byahaye iyi kipe amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Tour de l’Avenir, rifatwa nk’irya mbere ku Isi mu batarengeje imyaka 23.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira