AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Atlas Mara igiye kuva muri BPR, bivuze iki ku bakiriya?

Yanditswe Nov, 27 2020 20:33 PM | 77,718 Views



Ubuyobozi bwa Banki y'Abaturage (BPR) buratangaza ko icyemezo cy'abashoramari ba ATLAS MARA cyo kugurisha imigabane bari bayifitemo kuri Banki ya KCB bizatanga inyungu ku mpande zombi bitewe n'uko izo banki zifite ibyo zirushanya mu mikorere no mu mitangire ya serivisi.

Ikigo cy'imari cya KCB giherutse gutangaza ko kigiye kurura imigabane igera kuri 62% ikigo cya Atlas Mara cyari gifite muri banki ya BPR.

Urwunge rw'ibigo bya KCB rukaba rwaratangaje ko ibiganiro hagati yabo na Atlas Mara byarangiye hategerejwe gusa inzego zibifitiye ububasha kwemeza ko bagura iyo migabane. 

Mu kiganiro n'umuyobozi wa BPR Maurice Toroitich yavuze ko abakiliya ba BPR bazungukira ku ikoranabuhanga rihambaye KCB yari imaze iminsi yarashoyemo imari mu mitangire ya serivisi, ariko ko n'abakiliya ba KCB bazungukira ahanini ku kubona serivisi hafi yabo binyuze ku mashami ya BPR ari henshi mu gihugu.

Yagize ati "Ikigamijwe muri uku guhuza ubu bucuruzi bw'izi banki ebyiri nkuko n'ubuyobozi bwa KCB bwabivuze ni ukugira banki nini ishobora gufasha mu ishoramari mu mishinga minini yaba mu bikorwaremezo no kuzamura urwego rw'abikorera. Ibi rero bikazagira uruhare runini mu kubaka no kuzamura ubukungu. Ikindi ni uko BPR ari yo banki ifite amashami menshi mu Rwanda n'abakiliya benshi. Abakiliya ba KCB bari mu bice bitandukanye by'igihugu bazagerwaho na serivisi hafi yabo binyuze ku mashami yari asanzwe ari aya BPR."

Yunzemo ati "Ikindi ni uko, BPR yari banki y'imbere mu gihugu gusa, kuyihuza rero na KCB isanzwe ari banki ikorera mu bihugu bitandukanye mu karere bizafasha abakiliya ba BPR kubona serivisi muri ibyo bihugu KCB ikoreramo, banungukire ku ikoranabuhanga ryari yarashoyemo imari mu buryo bugaragara..."

Twabajije umuyobozi mukuru wa KCB mu Rwanda, George Odhiambo niba ibi ari intangiriro y'urugendo rwo kugurisha imigabane ya BPR ku isoko ry'imari n'imigabane, dore ko KCB yo ihasanzwe, arabihakana. Ariko yavuze ko abanyamigabane ba KCB bazungukira ku nyungu yaturuka kuri BPR nk'ikigo kiyishamikiyeho.

Ati "KCB iri ku isoko ry'imari rya Nairobi no ku yandi masoko y'imari mu karere. Iki gikorwa cyo kugura ntikitiranywe no guhererekanya imigabane. Ni igikorwa cy'ubucuruzi hatangwa amafaranga. Imigabane ya KCB rero izakomezwa icuruzwe nkuko yacuruzwaga bisanzwe ariko ntiwaba wibeshye uvuze ko inyungu izaturuka kuri BPR nk'ikigo kizaba gishamikiye kuri KCB Group izajya ibarirwa hamwe mu bikorwa bya KCB.."

Icyo abasanganywe za konti muri BPR kuva mu myaka yo hambere bakomeje kwibaza ni iherezo ry'imigabane basanganywe muri iyo banki. Maurice Toroitich ati "Nabo bemerewe kuyigurisha nibabishaka."

 "Igice kimwe cy'aya masezerano  kigaragaza ko KCB Group yemerera abanyamigabane bandi ba BPR kuyigurisha iyo migabane baramutse babyifuza ku giciro n'ubwumvikane nkubwo bagiranye na Atlas Mara..." Nk'uko umuyobozi wa BPR yakomeje abisobanura.

KCB yatangiye mu mwaka wa 1896, niyo banki ifite amashami menshi mu bihugu byo mu karere aho ifite amashami agera ku 360 n'ibyuma bitanga amafaraga 1090 mu bihugu nka Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi, Ethiopia na Sudan y'Epfo. 

Ku rundi ruhande BPR imaze imyaka irenga 45 yose ikora, ni yo banki igera mu bice byinshi mu gihugu ikanagira abakiliya benshi kurusha izindi mu gihe kugeza mu mpera z'ukwezi kwa gatandatu yarifite imari shingiro irengaho gato miliyali 46 z'amafaranga y'u Rwanda.


RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage