Ayman al-Zawahiri wari umuyobozi wa Al-Qaeda yishwe

AGEZWEHO

  • BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi – Soma inkuru...
  • Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka – Soma inkuru...

Ayman al-Zawahiri wari umuyobozi wa Al-Qaeda yishwe

Yanditswe Aug, 02 2022 09:59 AM | 42,244 Views



Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden yemeje amakuru ko inzego z'umutekano za Amarika zishe umuyobozi wa Al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri, mu gitero cy'indege zitagira umupilote .

Zawahiri yishwe ku cyumweru mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe n'ikigo cy'Amerika cy'ubutasi (CIA), mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

Perezida wa Amerika Joe Biden yavuze ko urupfu rwa Zawahiri ari ubutabera butanzwe ku baturage ba Amerika n’abandi bo hirya no hino ku Isi baguye mu bitero bya Al-Qaeda.

Yagize ati" Ubu ubutabera buratanzwe ku bataturage ba Amerika n'abandi bose bari hirya no hino kw'isi bagezweho n'ingaruka z'íbitero bya Al-Qaeda. Uyu muyobozi w’ibikorwa by’iterabwoba ntakiriho.”

Amakuru atangwa na Amerika avuga ko Zawahiri yarashwe ibisasu byo mu bwoko bwa ‘missiles’ ubwo yari ku ibaraza ry’urugo rwe ruri ahantu hihishe (safe house) ruri i Kabul.

Igitero cyo kwivugana Zawahiri cyakurikiranwe imbonankubone na Perezida Biden hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse aba ari we utanga uburenganzira bwa nyuma bwo kumurasa.

Biden yongeyeho ko iyicwa rya Zawahiri rizatuma habaho kwiruhutsa ku miryango yabuze abayo mu bitero byo mu 2001.

Uyu munyamisiri wari ufite imyaka 71 akaba na muganga w'amaso ,yagiye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Al-Qaeda mu kwezi kwa gatanu mu  2011 nyuma y’urupfu rwa Osama Bin Laden. Akaba yarigeze kuba umuganga wihariye wa Bin Laden.

Ayman al-Zawahiri yagize uruhare mu gutegura ibitero by’iterabwoba bitandukanye birimo icyagabwe ko bwato bw’intambara bwa Amerika mu 2000 ndetse n’ibyibasiye Ambasade za Amerika muri Kenya na Tanzania mu 1998.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Joe Biden yegukanye itsinzi mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerik

Joe Biden elected the 46th president of the USA