Yanditswe Apr, 03 2020 14:43 PM | 35,094 Views
Muri ibi bihe u Rwanda n'Isi muri rusange byugarijwe n'Icyorezo cya COVID 19, kuri uyu wa Gatanu, Banki ya Kigali yatangaje ko igiye gutanga umusanzu wayo mu guhangana n'ingaruka z'iki cyorezo.
Mu byo iyi banki ivuga igiye gukora harimo gutanga inkunga igamije gufasha abatishoboye ingana na miliyoni 282 z'amanyarwanda ndetse no korohereza abayifitiye umwenda uburyo bwo kwishyura.
Itangazo iyi banki yashyize ahagaragara rigira riti "Mu rwego rwo gufasha imiryango ihanganye n'iki kibazo, Umuryango wa Banki ya Kigali uzatanga ku bihembo bigenerwa abakozi bayo, mu gutera inkunga ikigega cya COVID -19 Solidarity Fund.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buzashyikiriza Leta Frw 282,000,000 akaba ari na yo izakurikirana uko ayo mafaranga azakoreshwa mu gufasha imiryango itishoboye yagezweho n'ingaruka z'iki cyorezo."
Mu bijyanye no kwishyura inguzanyo abakiliya basanzwe bayifitiye, Banki ya Kigali ivuga ko, yiteguye gutanga igihe kigeze ku mezi atatu hatishyurwa inguzanyo ku bo bigaragara ko ubukungu bwabo bwagizweho ingaruka n'ibi bihe bikomeye.
Ivuga kandi ko abakiriya bifuza gukomeza kwishyura inguzanyo zabo, izabakuriraho inyungu z'ubutinde ku inguzanyo zishyurwa buri kwezi, harimo n'inguzanyo za BKquick ndetse hakurweho inyungu z'ubutinde kuri Credit Card mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2020.
Banki ya Kigali inavuga ko abakiriya babyifuza bahamagara abakozi ba banki basanzwe bakorana umunsi ku wundi cyangwa abayobozi b'amashami basabiyemo inguzanyo, bakabafasha kubona ubufasha bwose bakeneye kuri banki muri ik'igihe.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru