AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

BNR ivuga ko Leta ifite ubwizigame bw’amadovize bwagoboka Igihugu mu mezi 6

Yanditswe Nov, 19 2020 21:50 PM | 47,186 Views



Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iravuga ko Leta y’u Rwanda ifite ubwizigame bw’amadevize yagoboka igihugu mu gihe kigera nibura ku mezi 6 ndetse ikizeza abanyarwanda ko kuva mu mpera z’uyu mwaka agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kazongera kuzamuka ugereranyije n’idorali.

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, ivuga ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 warangiye ifaranga ry’u Rwanda ritaye agaciro ku gipimo cya 6.3% ndetse mu kwezi kwa cumi uyu mwaka kigera kuri 7.2%, kandi ubusanzwe icyo gipimo kiba kitagomba kurenga 5%.

Ubwo BNR yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi raporo y’ibikorwa byo mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, Guverineri wayo John Rwangombwa yavuze ko imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda, ikibazo cy’imihandagurikire y’ikirere yatumye umusaruro w’ubuhinzi ugabanyuka ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ari byo mbarutso y’izamuka ry’agaciro k’idorali.

Icyakora BNR ivuga ko nta kibazo cy’amadevize igihugu gishobora guhura na cyo kuko mu ngamba zikomeye leta yafashe mu rwego rwo kubungabunga ubusugire bw’ubukungu bw’igihugu harimo no kongera ubwizigame bw’amadevize yagoboka igihugu mu bihe by’akaga. Ni na yo mpamvu amadevize leta izigamye binyuze muri BNR yongerewe ava kuri miliyari 1 na miliyoni 249 z’amadorali muri Kamena 2019 agera kuri miliyari 1 na miliyoni 652 muri Kamena uyu mwaka wa 2020.

Ibitekerezo by’abadepite n’abasenateri byagarutse ku mikorere y’ikigega nzahurabukungu cyashyizweho na leta mu rwego rwo kunganira ibigo by’ubucuruzi byashegeshwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

Uretse gufasha abikorera binyuze muri icyo kigega, BNR ivuga ko urwego rw’imari rwihariye 67% by’umusaruro mbumbe w’igihugu rutahungabanye mu mwaka ushize kuko umusaruro warwo wiyongereyeho 16% ugera kuri miliyari zisaga 5 000. 

Guverineri Rwangombwa avuga ko kuba BNR yaremeye ko amasezerano y’inguzanyo hagati ya banki n’abakiliya bazo avugururwa mu rwego rwo kuborohereza na byo biri mu murongo wo gufasha abahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID19.

Ikindi BNR yishimira ni uko serivisi z’imari zigeze ku basaga 93% hirya no hino mu gihugu mu gihe intego ari ukugera ku 100% muri 2024.

By’umwihariko serivisi z’imari zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga ziri mu zitabirwa kurusha izindi, dore ko amafaranga ahererekanywa hakoreshejwe telefoni yavuye kuri miliyari 29 muri Kamena 2019 akagera kuri miliyari 59 muri Kamena uyu mwaka.



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura