AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

BNR ivuga ko uburyo bwo kuzigama no kugurizanya amafaranga mu bimina budatekanye

Yanditswe Oct, 30 2017 15:20 PM | 6,538 Views



Banki nkuru y'u Rwanda iragira inama abakoresha ibimina nk'uburyo bwo kuzigama no kugurizanya ko bari bakwiye kunyuza amafaranga yabo mu bigo by'imari n'amabanki kugira ngo babe bizeye umutekano w'amafaranga yabo.

Kuzigama no kugurizanya binyuze mu bimina, ni uburyo bumaze kumenyerwa kuko bukoreshwa n'abatari bake mu guhererekanya amafaranga. Bamwe mu bamaze igihe bakoresha ubu buryo bemeza ko bwabafashije kwiteza imbere.

K'urundi ruhande ariko, kuba amafaranga yo mu bimina ahererekanywa mu ntoki, ngo bigira ingaruka zirimo n'ibihombo bya hato na hato ahanini biterwa n'ubunyangamugayo buke bwa bamwe mu banyamurango b'ibyo bimina.

Ku ruhande rwa Banki nkuru y'u Rwanda, BNR, ivuga ko nayo yemera akamaro k'ibimina, gusa ngo byaba byiza kurushaho ibimina bikoranye n'ibigo by'imari n'amabanki.

Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko nubwo abanyarwanda bagera hafi kuri 90% bakorana n’ibigo by’imari, ngo abagera kuri 20% byabo ni abibumbiye mu bimina.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira