AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

BNR yavuze ko muri Covid19 yahaye amabanki y’ubucuruzi uburenganzira bwo kuvugurura inguzanyo

Yanditswe Nov, 18 2021 19:23 PM | 144,869 Views



Banki nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko muri iki gihe cya Covid19, yahaye amabanki y’ubucuruzi uburenganzira bwo kuvugurura inguzanyo hagamijwe korohereza abazatse kuko ibikorwa byabo bahungabanijwe n'iki cyorezo.

Ibi ngo byatumye imyenda ifite agaciro ka miliyari 776 ingana na 28% ivugururwa.

Inguzanyo zahawe abikorera  mu mwaka wa 2020-2021 ziyongereye ku gipimo cya 28.7%, mu gihe mu mwaka wabanje zari ku mpuzandengo ya 26.4%. Abasesengura ibirebana n’ubukungu bagaragaza ko uku kongera inguzanyo zihabwa abikorera bifite uruhare mu kuzahura ubukungu rusange rw’igihugu bwakomwe mu nkokora na covid 19.

Ku rundi ruhande, inguzanyo zitishyurwa neza zavuye ku gipimo cya 5.5% mu mwaka wa 2019-2020 zigera ku gipimo cya 5.7% muri 2020-202  mu rwego rw’amabanki, mu gihe mu bigo by’imari bito n’ibiciriritse ibipimo byagabanutse bikagera ku mpuzandengo ya 6.7%, nyamara mu mwaka wabanje izi nguzanyo zitishyurwa neza zari ku gipimo cya 12.8%.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yasobanuriye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko hanzuwe ko imyenda y’abakiliya b’amabanki ivugururwa ikongerwaho nibura imyaka 4.

Inyungu z’amabanki zakomeje kuzamuka ugereranije imyaka 2 ishize kuko zavuye kuri miliyari 33 zikagera kuri miliyari 56 mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri kamena 2021.

Bimwe mu bitekerezo by’intumwa za rubanda byabazaga impamvu ibiciro ku masoko bikomeza kwiyongera, ndetse n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagakomeza gutakara imbere y’amanyamahanga.

Banki nkuru y’igihugu ivuga ko uko umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda n’ibyo rukenera hanze y’igihugu bikomeza kwiyongera, ari byo bituma agaciro k’ifaranga ry’igihugu gakomeza guta agaciro kandi ngo ibi ntibibuza ubukungu kuzamuka kuko biteganijwe kuzamuka ku gipimo cya hafi 10% uyu mwaka.

Raporo y’ibikorwa bya BNR byo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020 na 2021 igaragaza ko igaragaza ko n’ubwo igihugu kigihanganye n’ingaruka za covid 19 bitabujije ko umusaruro mbumbe w’igihugu uzamuka ku gipimo cya 4.4%, ugereranije na 2.3% wazamutseho mu mwaka wa 2019-2020.


Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize