Yanditswe Nov, 18 2021 19:23 PM | 144,869 Views
Banki nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko muri iki gihe cya Covid19, yahaye amabanki y’ubucuruzi uburenganzira bwo kuvugurura inguzanyo hagamijwe korohereza abazatse kuko ibikorwa byabo bahungabanijwe n'iki cyorezo.
Ibi ngo byatumye imyenda ifite agaciro ka miliyari 776 ingana na 28% ivugururwa.
Inguzanyo zahawe abikorera mu mwaka wa 2020-2021 ziyongereye ku gipimo cya 28.7%, mu gihe mu mwaka wabanje zari ku mpuzandengo ya 26.4%. Abasesengura ibirebana n’ubukungu bagaragaza ko uku kongera inguzanyo zihabwa abikorera bifite uruhare mu kuzahura ubukungu rusange rw’igihugu bwakomwe mu nkokora na covid 19.
Ku rundi ruhande, inguzanyo zitishyurwa neza zavuye ku gipimo cya 5.5% mu mwaka wa 2019-2020 zigera ku gipimo cya 5.7% muri 2020-202 mu rwego rw’amabanki, mu gihe mu bigo by’imari bito n’ibiciriritse ibipimo byagabanutse bikagera ku mpuzandengo ya 6.7%, nyamara mu mwaka wabanje izi nguzanyo zitishyurwa neza zari ku gipimo cya 12.8%.
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yasobanuriye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko hanzuwe ko imyenda y’abakiliya b’amabanki ivugururwa ikongerwaho nibura imyaka 4.
Inyungu
z’amabanki zakomeje kuzamuka ugereranije imyaka 2 ishize kuko zavuye kuri
miliyari 33 zikagera kuri miliyari 56 mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri
kamena 2021.
Bimwe mu bitekerezo by’intumwa za rubanda byabazaga impamvu ibiciro ku masoko bikomeza kwiyongera, ndetse n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagakomeza gutakara imbere y’amanyamahanga.
Banki nkuru y’igihugu ivuga ko uko umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda n’ibyo rukenera hanze y’igihugu bikomeza kwiyongera, ari byo bituma agaciro k’ifaranga ry’igihugu gakomeza guta agaciro kandi ngo ibi ntibibuza ubukungu kuzamuka kuko biteganijwe kuzamuka ku gipimo cya hafi 10% uyu mwaka.
Raporo y’ibikorwa bya BNR byo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020 na 2021 igaragaza ko igaragaza ko n’ubwo igihugu kigihanganye n’ingaruka za covid 19 bitabujije ko umusaruro mbumbe w’igihugu uzamuka ku gipimo cya 4.4%, ugereranije na 2.3% wazamutseho mu mwaka wa 2019-2020.
Jean Claude Mutuyeyezu
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru