AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

BNR yavuze ko umutungo wa za banki wazamutse ugera kuri Miliyali 4 501 Frw

Yanditswe May, 12 2021 18:30 PM | 35,533 Views



Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR yatangaje ko umutungo wa za banki wazamutseho 23.6% ugera kuri miliyali zisaga 4,501 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe urwego rw'ibigo by'imari iciriritse umutungo wabyo wazamutse ku gipimo cya 14.6% ugera kuri miliyali 368.2 kugeza mu mpera za werurwe 2021, ugereranije n'izamuka rya 14.4% ryagaragaye muri 2020 mu gihe nk'icyo.

BNR ivuga ko ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga nabyo byiyongereye, nubwo ubuyobozi bw'iyo banki buvuga ko hagikenewe ubufatanye n'abatanga izo serivise kugirango igiciro cyazo cyorohere abagenerwabikorwa.

Akanama gashinzwe urwego rw'imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, kagaragaje ko nubwo icyorezo cya Covid 19 cyazahaje ibyiciro byinshi bigize ubukungu, urwego rw'imari muri rusange ruhagaze neza.

Kavuga ko mu gihembwe cya mbere gusa, umutungo w'ibigo bikubiye muri urwo rwego wazamutse ku gipimo cya 22.5% ugereranije n'igihembwe nk'icyo mu mwaka wa 2020, aho wari wazamutse ku gipimo cya 14.5%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa agaragaza ko iri zamuka ryatewe n'amafaranga leta yashoye mu rwego rw'imari, bitandukanye n'umwaka ushize ubwo yari yayakuyemo.

Gusa nubwo urwego rw'imari rwazamutse, BNR ivuga ko inguzanyo zitishyurwa neza ziyongereye zigera ku gipimo cya 6.6%, bivuye kuri 4.5% zariho mu mpera za 2020, mu gihe muri Werurwe 2020 zari kuri 5.5%.

Ku isoko ry'ivunjisha, BNR ivuga ko ifaranga ryataye agaciro ugereranije n'idorali ku gipimo cya 0.993% ugereranije n'igabanuka rya rya 0.996 mu gihe nk'icyo mu mwaka ushize. 

Guverineri Rwangombwa avuga ko iyo banki yagumishije kuri 4.5% igipimo ihererekanyaho amafaranga na banki z'ubucuruzi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama