Yanditswe Nov, 15 2022 16:13 PM | 202,612 Views
Banki Nkuru y'u Rwanda yatangaje
ko yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo igurizaho amabanki kikagera kuri 6.5%, mu
rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiciro bikomeje kuzamuka.
Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya 3 cya 2022, igipimo cy'ihindagurika ry'ibiciro cyageze kuri 16.4% kivuye kuri 12.1% mu gihembwe cya 2. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira iri zamuka riri ku rugero rwa 13.2% bikazaba byazamutseho 1.1% ku gipimo cyari gitegenyijwe.
BNR isobanura ko iri zamuka rishingiye ku musaruro muke w'ibiribwa, ibiciro bihanitse by'ibikenerwa mu buhinzi, n'intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Iyi banki igaragaza ko ibiciro bizakomeza kuba hejuru kugera mu gice cya 1 cy'umwaka utaha wa 2023, ariko mu gice cya 2 bigende bimanuka.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, asobanura iko iryo gabanuka rizashingira ku ngamba zinyuranye zirimo no kuzamura igipimo cy'inyungu fatizo ya BNR ku rugero rwa 6.5% bivuye kuri 6% cyari cyashyizweho mu kwezi kwa 8.
Anagaragaza ko agaciro k'ibicuruzwa byoherejwe hanze kiyongereyeho 39.9% mu gihembwe cya 3 cya 2022, ariko n'agaciro k'ibitumizwa nako kazamutseho 38.9%. Ibi byatumye icyuho hagati y'ibitumizwa n'ibyoherezwa kizamuka ku rugero rwa 38.3%. Gusa atanga icyizere ko bitazahungabanya agaciro k'ifaranga, kuko hari ubwizigame buhagije.
Nubwo hari ibibazo by'ubukungu binyuranye, ubukungu bw'igihugu buzakomeza kuzahuka, aho buteganyijwe kuzamuka ku rugero rwa 6.8% muri uyu mwaka mu gihe bwari buteganyijwe kuzamuka ku rugero rwa 6%, iyi banki inashimangira ko urwego rw'imari narwo rukomeje guhagarara neza, aho umutungo warwo wazamutse ku rugero rwa 18.8% kuko wageze kuri miliyari 8,577 muri Nzeri 2022 uvuye kuri miliyari 7,219 wariho umwaka ushize.
Jeannette UWABABYEYI
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru