Yanditswe Aug, 11 2022 19:24 PM | 110,990 Views
Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho
inguzanyo banki z’ubucuruzi kigera kuri 6% kivuye kuri 5%, Guverineri wa BNR John
Rwangombwa asobanura ko ibi bigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro
rigeze kuri 12.1%.
Rwangombwa ukuriye akanama gashinzwe kubungabunga politike y'ifaranga no kutajegajega k'ubukungu bw'igihugu, avuga ko izamuka ry'ibiciro ku isoko riteye impungenge ariko agahumuriza abaguzi ko uru rwego rurimo gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bye gukomeza gutumbagira.
Avuga ko hari icyizere ko mu ntangiriro z'umwaka utaha ibiciro bizaba bimaze kujya ku kigero cyifuzwa na Banki Nkuru y'u Rwanda cya 5%, bitewe n'ingamba igihugu gikomeje gufata.
Muri rusange Guverineri Rwangombwa yemeza ko ibyiciro byose bihagaze neza birimo n'abishyura imyenda bafashe mu bigo by'imari nubwo bazakomeza kubikurikiranira hafi.
Igipimo rusange cy’ibiciro ku isoko cyo giteganyijwe kuzamukaho
12.1% mu mwaka wa 2022, nyuma yo kwiyongeraho 0.8% mu mwaka wa 2021.
Igipimo gihuza umusaruro w’inganda na serivisi cyifashishwa mu buryo bw’agateganyo mu kumenya icyerekezo cy’ubukungu, cyazamutseho 10.7% mu gihembwe cya 2 cya 2022, ugereranyije n’izamuka rya 32.5% mu gihembwe cya 2 cya 2021.
BNR ivuga kandi ko bitewe n’ihindagurika ry’ikirere, igihembwe cy’ihinga cya 2022 A umusaruro w’ibiribwa ugabanukaho 1.2% bityo ibiciro byabyo biriyongera.
Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 1.93% mu mpera za Nyakanga 2022 bagereranyije n’impera z’Ukuboza 2021.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru