Yanditswe Nov, 16 2017 18:50 PM | 4,687 Views
Banki Nkuru y'u Rwanda BNR iratangaza ko yifuza kugabanya cyane ikoreshwa ry'amafaranga y'inoti n'ibiceri ahubwo abagura n'abagurisha bakitabira uburyo bw'ikoranabuhanga bise E-Payment system. Ubu buryo ngo buzagabanya igihombo kinini ibigo by'imari bihura nacyo cya miriyari 15 ku mwaka ndetse no kugabanya igihombo abacuruzi bahura nacyo buri munsi aho bahomba 6% by'amafaranga yose baba bakoreye binyuze mu kwakira inoti n'ibiceri. Mu rwego rwo guca iki gihombo ku bikorera ndetse na leta, banki Nkuru y'u Rwanda itangaza ko ifite gahunda yo guca ikoreshwa ry'ibiceri n'inoti ku buryo mu mwaka wa 2024, 80% kugura no kugurisha bizajya bikorwa hifashishijwe ama karita cyangwa telefoni zigendanwa. Hari aho ubu buryo bwatangiye gukoreshwa nubwo ikigero kiri kuri 21% kivuye kuri 3% muri 2011. Muri uwo mwaka kandi wa 2024 ngo kwishyura leta binyuze mu ikoranabuhanga bise Electronic payment ngo bizaba bigeze ku kigero cya 70% mu gihe leta izaba yishyura abantu ikoresheje ubu buryo ku kigero cy'100%.
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa agira ati, "Ari umu motari bazafata aka gapapuro bagashyire ku ngofero ye wowe agutware nugera aho ujya ufotore kagapauro kari ku ngofero ye umwishyure, ari umuntu ucuruza ibirayi mu isoko azaba agafite kometse kurubaho iruhande rwe uze ufotore ufate ikilo kimwe k'ibirayi cyangwa bibiri ugende. Niho honyine hazadufasha guca cash"
Gusa ikibazo cyagaragajwe ubwo hatangizwaga iyi gahunda, ni ikiguzi cy'utu mashini twa POS twifashishwa muri ubu buryo ndetse n'ikiguzi kiri hejuru kubakoresha ikoranabuhanga mukohereza no kwakira amafaranga kuri mobile money.
Iki kibazo ngo kirimo kubonerwa birateganywa ko ibigo by'itumanaho byose byahurizwa muri 'system' imwe ku buryo nta kiguzi kizajya gisabwa cyangwa ukoresheje umuyoboro umwe yohereza ku wundi nkuko byari bisanzwe.
Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga n'itumanaho Jean Philbert Nsengimana avuga ko igihe kigeze buri wese akitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko ntayandi mahitamo ahari.
Ku kibazo cya 'network' cyangwa 'reseau' zikunze kubura zikabangamira abakoresha utu
tumashini, umwaka utaha wa 2018 iki kibazo
kizaba cyarakemutse nkuko Patrick
Nyirishema uyobora ikigo cya RURA
kinashinzwe kugenzura ibigo by'itumanaho yabivuze.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru