Yanditswe Nov, 23 2021 17:45 PM | 71,596 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Banki y'Amajyambere y'u Rwanda na Banki y’u Burayi y'ishoramari, zasinyanye amasezerano y'agaciro ka miliyoni 30 z'Amayero, azatangwa nk'inguzanyo n'impande zombi kubikorera mu Rwanda.
Ni amasezerano ashingIye kuri gahunda y'iyi banki yo kuzahura ishoramari n'ubukungu byazahajwe n'icyorezo cya Covid19 mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko ingamba za leta zo kuzahura ubukungu zishingiye ahanini ku kunganira abikorera kugira ngo bifashe kuzamura imyanya mishya y'akazi.
Yaba ubuyobozi bw'iyi banki y'ishoramari ndetse n'uhagarariye umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, bahuriza ku kuba u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu mikorere ivana abaturage mu bibazo byatewe n'icyorezo cya covid19, akaba ariyo mpamvu biborohera kuba ariho bahera gahunda zose zigenewe ishoramari n'iterambere mu karere u Rwanda rugerereyemo.
Umuyobozi mukuru wa BRD izanyuzwamo ayo mafaranga, Kampeta Sayinzoga yavuze ko aya mafaranga yiyongera ku bushobozi iyo banki yakomeje kubaka bwo kwihutisha iterambere binyuze mu mishinga minini ariko bakanunganira banki z'ubucuruzi gushora amafaranga mu bikorera bafite imishinga yazamura iterambere ry'abanyarwanda benshi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru