Yanditswe Jun, 17 2019 08:50 AM | 4,746 Views
Indwara itaramenyekana imaze gufata abanyeshuri basaga 20 mu ishuri ryisumbuye New Explorers Academy mu karere ka Bugesera.Inzego z’ubuzima ziriho zirakurikiranira hafi iby’iyi ndwara.
Abanyeshuri 24 biga muri New Explorers Girls Academy ni bo bamaze kugaragaraho iyo ndwara bahimbye izina Shake Shake, izina risanisha ingendo y’iyirwaye kubera kugenda ashaka kwitura hasi.
12 mu bafashwe baratashye bajya kurwarira iwabo abandi bahama mu kigo.
Abafashwe n'iyo dwara icyo bahurizaho ni uko bababara mu mavi bakagenda
bacumbagira bamwe bakaba batava aho bari batishingikirije bagenzi babo.
Umwe mu bagize
Itsinda rya Minisiteri y'ubuzima n'abandi bafatayabikorwa ryasuye iryo shuri
Gashayija Modeste yavuze ko hagikorwa isesengura ku byavuye mu ngendo bakoze
muri iryo shuri kugira ngo hameyekane iby'iyo ndwara n'uko yavurwa ndetse n’uko
abanyeshuri bakwitwara.
Ishuri New Explores Girls Academy ryigwamo n'abakobwa gusa 299, iyo ndwara ikaba yaratangiye kwigaragaza muri iryo shuri mu mpera z'umwaka ushize wa 2018, imaze gufata umwama umwe, aravurwa arakira, ariko agarutse ku ishuri iyo ndwara iramusubira,hafatwa n’abandi.
Ni inkuru ya John Bicamumpaka
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru