Yanditswe Nov, 06 2019 11:53 AM | 10,340 Views
Kuri
uyu wa Kabiri Minisitiri w’Intebe yashyizeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa
b’Intara. Babiri bakuwe mu Ntara bakoragamo bimurirwa mu zindi, na ho abandi
babiri bakaba bari basanzwe ari abayobozi b’uturere twa Kicukiro na Burera.
Abanyamabanga
Nshingwabikorwa bashyizweho ni: Dr.
Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, akaba yagizwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba.
Hari Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w'Akarere ka Burera, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba.
Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru.
Na ho Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo.
Gushyiraho aba bayobozi bigenwa n’itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n'imikorere by'Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12.
Iyi ngingo ivuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ashyirwaho kandi akavanwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru